skol
fortebet

UK Ivuga ko Uburusiya Bushobora Kubura intwaro ikoresha mu rugamba

Yanditswe: Monday 17, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Uburusiya na Ukraine bishinjanya Misile zaraye zongeye guterwa mu karere ka Donetsk, kigaruriwe n’Uburusiya muri Ukraine.

Sponsored Ad

Abategetsi b’Uburusiya bemeza ko Ukraine ari yo yarashe ibisasu bya misile mu mpera z’icyumweru kuwa 16 ukwakira 2022.bavuga ko byangije inzu y’umukuru w’akarere ka Donetsk bitwika n’imodoka zari zihazengurutse.

Ukraine nayo yiyamye Uburusiya, isobanura ko ari bwo bwateye ibyo bisasu bya misile, byaguye mu bice byegereye ububiko bwa nikleyeri buherereye ahitwa, Zaporizhzhia.

Nubwo ubwo bubiko bukigenzurwa n’Uburusiya, abahanga babukoramo n’ba Ukraine.

Ukraine yemeza ko ibyo bisasu yegeka ku Burusiya byakomerekeje abantu 6, byonona amasoko y’ingufu 5, imiyoboro inyuramo gaz itatangajwe umubare, amaduka y’abanyagihugu atari make, n’inzu zo kubamo nyinshi.

Hagati aho, Ukraine yavuze ko Uburusiya bwateye ibisasu no mu bindi bice byayo bibiri biri mu burasirazuba: Kharkiv na Luhansk.

Ukraine ivuga ko Uburusiya aho bwagabye ibitero muri utwo turere hateraniye abaturage.

Mu gihe intambara Uburusiya bwatangije muri Ukraine ikabakaba amezi umunani, Ubwongereza bwatangaje ko amahirwe y’uko Uburusiya bukomeza kubona ibirwanisho ari make cyane.

VOA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa