skol
fortebet

Ukraine n’Uburusiya baguranye imfungwa nyinshi kuva intambara itangiye

Yanditswe: Thursday 22, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu ijoro ryacyeye, Ukraine n’Uburusiya byahererekanyije imfungwa mu buryo butari bwitezwe kandi bunini cyane kuva iyi ntambara yatangira.
Nubwo impande zombi zimeranye nabi ubu, abasirikare 215 ba Ukraine bari bafunzwe n’Uburusiya barimo abari bakuriye batayo yo ku ruganda rwa Azovstal barekuwe.
Baguranywe abasirikare 55 b’Uburusiya hamwe n’uwahoze ari depite wa Ukraine witwa Viktor Medvedchuk nabo bari bafunzwe na Ukraine.
Mu gihe cy’ibyumweru, abasirikare bari ku ruganda rw’ibyuma rwa (...)

Sponsored Ad

Mu ijoro ryacyeye, Ukraine n’Uburusiya byahererekanyije imfungwa mu buryo butari bwitezwe kandi bunini cyane kuva iyi ntambara yatangira.

Nubwo impande zombi zimeranye nabi ubu, abasirikare 215 ba Ukraine bari bafunzwe n’Uburusiya barimo abari bakuriye batayo yo ku ruganda rwa Azovstal barekuwe.

Baguranywe abasirikare 55 b’Uburusiya hamwe n’uwahoze ari depite wa Ukraine witwa Viktor Medvedchuk nabo bari bafunzwe na Ukraine.

Mu gihe cy’ibyumweru, abasirikare bari ku ruganda rw’ibyuma rwa Azovstal muri Mariupol bihagazeho kugeza bananiwe, abarokotse bafunzwe n’Uburusiya bafatwa nk’intwari muri Ukraine.

Abanyamahanga barenga 10 bafatiwe ku rugamba n’ingabo z’Uburusiya muri Ukraine nabo barekuwe.

Abongereza batanu, umunya-Maroc umwe, umunya-Suede umwe, umunya-Croatia umwe, n’abanyamerika babiri bahise bajyanwa muri Saudi Arabia - igihugu cyafashije mu bwumvikane ngo barekurwe - mbere y’uko boherezwa mu bihugu byabo.

Igihe uku guhana imfungwa z’intambara cyabereye kiratangaje.

Byabaye nyuma y’amasaha Perezida Vladimir Putin atangaje ko bashaka abandi basirikare bashya bagera ku 300,000 ibyateye imyigaragambyo ikomeye mu gihugu.

Byabaye kandi mu gihe hateganyijwe amatora ya referandumu mu duce twa Ukraine twigaruriwe n’Uburusiya ngo tube twajya ku Burusiya.

Perezida Zelensky wa Ukraine yishimiye amakuru y’uku kugurana imfungwa z’intambara aho yagize ati:

“Twiteguye cyane kugurana Medvedchuk zimwe mu ntwari zacu za ‘regiment’ ya Azov. Ariko kuba tubashije kumugurana umubare ungana gutyo ni impamvu, mumbabarire, yo kuba igihugu cyanywa agacupa.”

Viktor Medvedchuk ni umukire wari ukuriye ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Ukraine kandi rishyigikiye Uburusiya rya ‘For Life’, umukobwa we yabyawe muri batisimu na Perezida Putin.

Yari afungiye mu rugo rwe mu murwa mukuru Kyiv – ariko aza gutoroka nyuma gato y’uko Uburusiya buteye Ukraine tariki 24 Gashyantare.

Yaje gufatwa muri Mata(4) ubwo inzego z’umutekano za Ukraine zavugaga ko zaburijemo umugambi w’Uburusiya wo kumuvana mu gihugu.

Muri Ukraine yashinjwaga ibirego by’ubugambanyi. Medvedchuk w’imyaka 67 ahakana ibyaha ashinjwa.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa