skol
fortebet

Umubano w’Amerika n’Ubushinwa urashoboka? Dore umuhate w’Amerika

Yanditswe: Thursday 01, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ubutegetsi bwa Perezida Joe Biden w’Amerika bukomeje kuvuga ku buryo bushaka kwegera Ubushinwa mu byerekeye ubufatanye mu ntego zinyuranye harimo kurwanya ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge, ibiganiro ku byerekeye amakuru y’ubutasi bwifashisha ikoranabuhanga rya ‘Artificial Intelligence’, no gusubukura ibiganiro hagati y’ingabo z’ibihugu byombi.

Sponsored Ad

Ubutegetsi bwa Biden burerekana ibyo nk’intambwe imaze guterwa mu kugabanya umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi. Umujyanama wa prezidansi y’Amerika mu byerekeye umutekano, Jake Sullivan, yavuze ko ububanyi n’amahanga bushingiye ku gukemura ibibazo by’ingenzi ibihugu bifitanye kuruta ‘kurenzaho no gupfapfanya’.

Amagambo ya Sullivan aje akurikira ay’abayobozi bakuru b’Amerika mu minsi ishize agamije kugaragaza ko ubutegetsi buriho muri Amerika bwitaye ku gusubiza ibintu mu buryo hagati y’Amerika n’Ubushinwa.

Igikomeye cyane muri urwo rwego ni ibiganiro hagati y’abakuru b’ibihugu byombi. Uyu mujyanama wa prezidansi y’Amerika mu by’umutekano, yatangaje ko Perezida Joe Biden na mugenzi we w’Ubushinwa Xi Jinping bashobora kuzavugana ‘vuba aha’.

Undi muyobozi ku rwego rwo hejuru mu butegetsi bw’Amerika yabwiye ijwi ry’Amerika ko Ministri w’Ububanyi n’amahanga w’Amerika Anthony Blinken ashobora gusubira i Beijing ‘muri uyu mwaka’

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa