skol
fortebet

Umudepite w’u Rwanda n’uwa RDC bateranye amagambo mu nteko ya EALA

Yanditswe: Monday 13, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umudepite uhagarariye u Rwanda mu Nteko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA),Hon. Fatuma Ndangiza, yasabye mugenzi we wa DRC kudakomeza gushinja ibinyoma u Rwanda.

Sponsored Ad

Ubwo bari mu bikorwa by’iyi Nteko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba,yaberaga i Arusha muri Tanzania,umudepite w’Umunyekongo witwa Evariste Kalala, yahenze ibi biganiro bigiye gusozwa,azamura ibinyoma ko u Rwanda rufite uruhare mu bibazo biri muri Congo.

Yagize ati “Hari benshi muri DRC bari kwicwa kandi n’umutungo kamere w’Igihugu cyacu uri kwibwa n’Igihugu tuzi ko turi kumwe mu Muryango.”

Undi munyekongo François Ngate Mangu yahise nawe ashyigikira ibyo mugenzi we Kalala Evariste yari yavuze, ko kandi ibintu bitarimo kugenda neza muri uyu muryango.

Yagize ati :"Uyu munsi twagira ngo tubahe amakuru, hariho ibintu birimo kugenda nabi."

Umudepite wa Congo Kalala Evariste yakomeje avuga ko mu gihe icyo yise agasuzuguro k’u Rwanda kuri Leta ya Congo kakomeza, Igihugu cye aserukira muri EALA kizahita gihagarika kwitabira ibikorwa byacyo muri uyu muryango.

Yavuze ati: "Iki kibazo nigikomeza, RDC nk’igihugu kizahagarika kwitabira ibikorwa bya EAC."

Hon. Fatuma Ndangiza uhagarariye u Rwanda muri iyi Nteko ya EALA, yahise asubiza uyu mugenzi we wo muri Congo, ko ibyo yari amaze kuvuga biyobya kandi ko nta shingiro bifite.

Yagize ati “Ntibyari bikwiye ko mugenzi wacu azamura ibintu bivugwa bidafite icyo bishingiyeho, asebya Igihugu gifite ubusugire n’ubudahangarwa.”

Ibi birego si bishya, kuko uretse uyu mudepite uhagarariye DRC muri EALA, n’abategetsi banyuranye mu Gihugu cye, bakunze kubizamura.

U Rwanda ntirwahwemye kubitera utwatsi,rushimangira ko ibibazo bya RDC ari ibyayo ubwayo,ubutegetsi bukwiye kubikemura mu nzira y’ibiganiro bya politiki aho gukoresha intambara.

Bamwe mu badepite bo mu bihugu bya Kenya, na Tanzaniya bakaba baranenze iyo myitarire itanoze yagaragajwe na bagenzi babo bo muri Congo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa