skol
fortebet

Umugore wa Perezida Ali Bongo yagize icyo avuga ku buzima bw’ umugabo we umaze ukwezi mu bitaro

Yanditswe: Wednesday 28, Nov 2018

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Ugushyingo 2018, biteganyijwe ko Perezida wa Gabon Ali Bongo Ondimba agera mu gihugu Maroc y’ ukwezi avurirwa mu bitaro byo muri Arabia Saoudite.

Sponsored Ad

Mu ntangiriro z’ uku kwezi abacamanza bakuru bari basabye ko Visi Perezida wa Gabon afashe asimbuye Perezida Bongo by’ agateganyo.

Sylvia Bongo yatangaje mu butumwa yashyize kuri facebook ko umugabo we yakize ndetse ko agera mu mujyi wa Rabat muri Maroc kuri uyu wa Gatatu.

Yagize ati “Kugira ngo Perezida agaragaze ko ameze neza yemeye ubutumire bw’ umuvandimwe we, nyagasani wa Maroc ,umwami Muhammed VI”

Sylvia Bongo yongeyeho ko abajyanama be muri Perezidansi ya Gabon nabo batumiwe ngo bahurire nawe muri Maroc.

Perezida Bongo mu minsi ishize yabitswe ko yapfuye ubwo hari hashize iminsi abaturage b’ igihugu cye batabona amakuru ku burwayi bwe.

Yajyanywe mu bitaro igitaraganya kubera uburwayi yatewe n’ umunaniro ukabije ubwo yari agiye mu nama muri Arabia Saoudite tariki 24 Ukwakira 2018.

Umuryango we urakize cyane kubera ubutunzi bakura kuri peteroli. Bongo yagiye ku butegetsi muri 2009 asimbuye se Omar Bongo wari umaze kwitaba Imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa