skol
fortebet

Umugore wa Perezida Trump agiye gusura Afurika afite amashyushyu

Yanditswe: Tuesday 21, Aug 2018

Sponsored Ad

Melania Trump, umugore wa Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yavuze ko ateganya kugirira uruzinduko ku mugabane w’Afurika muri uyu mwaka wa 2018 nubwo bwose bitazwi neza aho azasura n’igihe nyirizina azakorera uru ruzinduko.

Sponsored Ad

Mu itangazo yashyize ahagaragara, yagize ati "Buzaba bubaye ubwa mbere ngeze ku mugabane w’Afurika ndetse mfite amashyushyu yo kugira ibyo niga ku bibazo abana bahura nabyo ku mugane wose [w’Afurika] no kwiga umuco wayo ukize n’amateka yawo."

Byitezwe ko mu rugendo rwa Madamu Trump, azibanda ku bikorwa byo gufasha imbabare ndetse no kumishinga myinshi y’iterambere iri gukorerwa mu bihugu byinshi.

BBC yatangaje ko Melania Trump atazaba ari kumwe n’umugabo we, Perezida Trump, wanenzwe mu bihe bishize kubera ibivugwa ko yise ibihugu by’Afurika "umwanda", nubwo bwose we yavuze ko atarangwa n’ivangura rishingiye ku ibara ry’uruhu.
Kuva yatangira akazi nka Perezida w’Amerika mu kwezi kwa mbere mu mwaka wa 2016, Bwana Trump ntarasura umugabane w’Afurika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa