skol
fortebet

Umugore wa Perezida w’ Ubufaransa ifoto ye irimo gukoreshwa n’ abatekamutwe

Yanditswe: Sunday 13, May 2018

Sponsored Ad

Si ubwa mbere ifoto ya Brigitte Macron , umufasha wa Perezida Emmanuel Macron ikoreshejwe mu buryo budasobanutse gusa kuri iyi nshuro ababibonye baravuga byakabije.

Sponsored Ad

Ni gute wakoresha ifoto y’ umugore wa Perezida utekera umutwe abantu bakeneye igisubi cy’ ibibazo bafite?

Aba batekamutwe bafashe ifoto ya Brigitte Macron n’ amazina ye babikoresha mu kwamamaza amavuta arinda abantu kuzana iminkanyari nk’ uko byatangajwe na Le Parisien.

Aya mavuta ngo yitwa "Beauty and Truth".
Aba bagabo bakoze inkuru bayitambutsa gikorera kuri interinete bagaragaza ko Brigitte Macron afite imyaka myinshi ariko akaba atarazanye iminkanyari kubera ko akoresha ayo mavuta gusa ngo siko biri.

Umugore w’ imyaka 68 witwa Anne Marie yabwiye Le Parisien ko yari yagizengo ibyo aba batekamutwe bavuze ni ukuri.

Ati “Biravugwa ko Madamu Macron, Madamu Obama na Madamu Bruni ari abakiriya b’ imenya b’ iyo kampani ...Ntekereza ko ari ibintu bya nyabyo”.

Anne Marie yakomeje avuga ko aba batekamutwe bamuhangitse agashiduka amafaranga ye yamaze kugenda yibwira ko ayo mavuta ariyo abuza abantu kuzana iminkanyari.

Anne Marie yabonye ku rubuga ko ayo mavuta doze eshatu zigura amayero 3.95 , agizengo abyinjiyemo asanga yiyandikishije ku mayero 88, yagira ngo akurikirane agaruze amafaranga ye agasanga igihe cyamurenganye. Uku niko n’ abandi benshi barimo gutekerwa umutwe bagashiduka amafaranga yabo yajyanywe n’ abatekamutwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa