skol
fortebet

Umugore wa Trump ikote yajyanye gusura abana batandukanyijwe n’ababyeyi riteye amakenga

Yanditswe: Friday 22, Jun 2018

Sponsored Ad

Ku wa Kane mu gitondo nibwo umugore wa Perezida wa US Melania Trump yageze muri Leta ya Texas agiye gusura abana bacumbikiwe ku mupaka, nyuma y’uko ababyeyi babo batawe muri yombi bagerageza kwinjira muri Amerika mu buryo bunyuranyije n’amategeko, mu gihe abandi bagiye bahitamo kwisubirira muri Méxique.

Sponsored Ad

Amafoto yashyizwe hanze n’ibinyamakuru bitandukanye agaragaza Melania yuririra indege yambaye ipantalo y’umweru, ndetse n’ikote ryanditseho amagambo agira ati “Ntabwo mbyitayeho, wowe? (I really don’t care, do you?)”

Aya magambo yanditse kuri iri kote yagarutsweho n’abantu batari bake aho bifashishije imbuga nkoranyambaga zirimo Twitter mu kugaragaza ko bayanenze, mu gihe abandi bo bayakoresheje nk’uburyo bwo gutebya.

Mu bagize icyo bavuga kuri iri kote harimo n’umugabo we Donald Trump wavuze ko umugore we amaze gusobanukirwa ko hari itangazamakuru ry’ibinyoma, rero atakibyitayeho.

Mu itangazo yashyikirije Daily Mail, Umuvugizi wa Melania, Stephanie Grisham, yasobanuye nta munyamakuru wari wemerewe kwinjira aho abana bacumbikiwe mu rwego rwo kurinda umutekano wabo, ndetse anagira icyo avuga kuri ariya magambo.

Ati “Ni ikote risanzwe. Nta bundi butumwa buhishe bwariho. Nyuma y’uruzinduko rw’ingenzi muri Texas, ndizera ko ibi atari byo itangazamakuru riri buhitemo gutindaho.”

Abinyujije kuri Twitter kandi Grisham yavuze ko gusura bariya bana byakoze ku mutima Melania, kandi bibaye byiza itangazamakuru ryatinda ku mwanya n’imbaraga ashyira mu bikorwa bigamije kubafasha, aho gukwirakwiza ibihuha no guta umwanya ku myambarire ye.

Melania Trump wagaragaje bikomeye agahinda aterwa no kuba abana batandukanywa n’ababyeyi babo ndetse bakabaho nk’abafunzwe, yabasuye nyuma y’umunsi umwe gusa Perezida Trump asinye iteka rihagarika gutandukanya imiryango y’abimukira bafatwa binjira muri Amerika mu buryo butemewe.

Uyu mugore uvugwaho kuba ari umwe mu bagize uruhare mu gutuma umugabo we afata iki cyemezo, yasuye Upbring New Hope Children’s Shelter icumbikiwemo abana 55 barimo abakobwa 28 n’abahungu 27 bose bafite hagati y’imyaka 12-17. Biganjemo abaturutse muri Guatemala.

Mu bibazo yabajije, Melania udakunze kugaragara avuga mu ruhame harimo inshuro abana bavugana kuri telefoni n’imiryango yabo, ndetse n’icyo yakora ngo babashe kongera kubonana nabo bidatinze.

Byari biteganyijwe kandi ko aza gusura ahacumbikirwa by’igihe gito imiryango y’abimukira ku mupaka wa Ursula, ariko biza gusubikwa kubera ibihe bitari byifashe neza.

Kugeza ubu habarurwa abana bagera ku 2000 bari basigaye ari bonyine, nyuma y’uko batandukanye n’ababyeyi babo cyangwa abandi bashinzwe kubitaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa