skol
fortebet

Umuhango wo kwimika Umwami w’Ubwongereza uritabirwa na bake b’intoranywa

Yanditswe: Friday 05, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatandatu Umwami Charles III w’Abongereza azimikwa ari kumwe n’umugore we Camilla bita – Queen Consort, i Westminster Abbey mu murwa mukuru London. Iyi ni ishusho y’abantu ibihumbi batumiwe muri uwo muhango.

Sponsored Ad

Umwami yahisemo ko waba umuhango muto, mugufi kandi w’urunyurane rwa benshi kurusha umuhango nk’uyu uheruka wo kwimika nyina mu 1953.

Ubutumire bwohererejwe abantu bagera ku 2,000

Abo mu muryango w’ibwami

Kimwe no mu bindi birori byose, abo mu muryango baza mbere, rero na benshi mu bo mu muryango w’Umwami Charles n’umuryango w’umugore we Camilla bazitabira.

Igikomangoma William n’umugore we Catherine, n’abana babo nabo bazitabira. Cyo kimwe n’abavandimwe b’Umwami, ibikomangoma Anne na Edward.

Nyuma y’impuha nyinshi, Igikomangoma Harry cyemeje ko kizitabira ariko umugore we Meghan ashobora kutitabira. Uku kwimika Umwami guhuriranye n’isabukuru y’imyaka ine y’umwuzukuru we, umuhungu wa Harry na Meghan witwa Archie.

Igikomangoma Andrew, undi muvandimwe w’Umwami Charles, nawe yitezwe kwitabira, ariko uwahoze ari umugore we Sarah Ferguson ntazitabira.

Birashoboka ko abakobwa babo ibikomangoma Beatrice na Eugenie bazitabira ibi birori kuko umwe ni uwa cyenda undi ni uwa 11 ku rutonde rw’abashobora kuragwa ingoma.

Abanyapolitike, abategetsi bo kw’isi, n’abami b’ahandi
Abanyapolitike bakomeye mu Bwongereza n’abakuru b’ibihugu bitandukanye bari mu bantu bagera ku 2,000 bazitabira – guverinoma y’Ubwongereza isabwa kugenzura no kugabanya urutonde rw’abatumirwa.

Minisitiri w’intebe Rishi Sunak azaba ahari hamwe n’abagize leta ye na bamwe mu bagize inteko ishingamategeko.

Amakuru avuga ko abahoze ari ba minisitiri b’intebe b’Ubwongereza Liz Truss na Tony Blair bazaba bahari.

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda n’umugore we Jeannette Kagame bivugwa ko bari mu batumiwe kandi bazitabira uyu muhango. Kagame niwe ukuriye ubunyamabanga bw’umuryango wa Commonwealth

Perezida Emmanuel Macron azaba ahari. Ni nyuma kandi y’uko Umwami Charles asubitse uruzinduko yari kujyamo mu Bufaransa muri Werurwe(3) kubera imyigaragambyo yari ihari, gusa bivugwa ko Macron azitabira mu kwerekana “ubucuti n’icyubahiro” afitiye Ubwongereza.

Mu kiganiro kuri telephone muri Mata(4) Perezida Joe Biden wa Amerika yabwiye Umwami Charles ko atazitabira, ariko yavuze ko umugore we Jill Biden azamuhagararira.

Abandi bakuru b’ibihugu bya Pologne, Australia, Pakistan na Philippines bemeje ko bazitabira ibi birori

Hazaba hari kandi abakuriye amadini n’abahagarariye umuryango w’ibihugu wa Commonwealth.

Abakuru b’ibihugu by’Uburusiya, Belarus, Myanmar, Afghanistan, Syria, Venezuela na Iran ntabwo bazitabira. Korea ya Ruguru na Nicaragua byahawe ubutumire ariko hakaza intumwa y’igihugu gusa.

Mu bami n’imiryango yabo bo mu bindi bihugu, Igikomangoma Albert cya Monaco n’umugore we Charlene, Umwami Felipe n’Umwamikazi Letizia ba Espagne, igikomangoma Akishino n’umugore we Kiko b’Ubuyapani, ndetse n’Umwami Carl XVI Gustaf wa Sweden uzaherekezwa n’umukobwa we Victoria, bazaba bahari

Bivugwa kandi ko umukuru wa komisiyo y’Ubumwe bw’Uburayi Ursula von der Leyen, nawe azaba ahari.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa