skol
fortebet

Umukandida mu matora ya Perezida wa Mali yamaganye ibizava mu matora mbere y’ uko bitangazwa

Yanditswe: Tuesday 14, Aug 2018

Sponsored Ad

Mbere y’ uko hatangazwa ibyavuye mu matora ya Perezida wa Mali, umukandida Soumaïla Cissé mu ijambo yavuze kuri uyu wa Mbere yamaganye ibizava mu matora ya Perezida avuga ko yaranzwe n’ uburiganya bw’ amajwi.

Sponsored Ad

Ikiciro cya 2 cy’ amatora ya Perezida wa Mali cyabaye tariki 12 Kanama. Tariki 13 Kanama Soumaïla Cissé yagize ati “Twamaze kwamagana ibizavamo”

Cissé wahoze ari Minisitiri w’ imari ubu akaba arimo mu bakandida bahatanira kuyobora Mali ahanganye na Perezida Ibrahim Boubacar Keïta yavuze ko Ibrahim Boubacar Keïta ari umunyagitigu ndetse ko yibye amajwi asaba abamushyigikiye kutazemera ibizava mu matora.

Mu matora y’ ikiciro cya 1 yabaye tariki 29 Nyakanga , Soumaïla Cissé yagize 17.78% Keïta 42%. Cisseé yavuze byinshi bigaragaza ko amatora yabaye uburiganya.

Yageze aho ati “Ntabwo tuzaba igitambo cy’ umwana w’ intama. Ntabwo tuzemera ko igihugu cyubakira ku bujura, kugura imitekerereze, ntabwo twemera imikorere ya polisi, ntabwo twemera ko Perezida atorwa mu buryo bwa forode”

Jeune Afrique yatangaje ko Cissé avuga ko mudasobwa irimo kubara amajwi yagabweho ibitero by’ ikoranabuhanga.
Uyu mukandida yavuze ngo “Mu ijoro rishyira tariki 13 twari dufite 51.93% bafite 47.53%”

Soumaïla Cissé yavuze kandi ko ku Cyumweru abantu 6 mu bari bashyinzwe kumwamamaza batawe muri yombi mudasobwa na telefone zabo zigafatirwa, polisi ikaza kurekura 3 muri bo isanzwe ari abere, uyu mukandida akeka ko aba bantu barafashwe hari ikindi kibyihishe inyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa