skol
fortebet

Umuryango w’uwahoze ari Perezida wa Angola ntiwishimiye uko yashyinguwe

Yanditswe: Monday 29, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu murwa mukuru wa Angola habereye imihango yo gusezera no gushyingura uwahoze ari perezida José Eduardo dos Santos wapfiriye muri Espagne mu kwezi gushize kwa Nyakanga.

Sponsored Ad

Mu murwa mukuru wa Angola habereye imihango yo gusezera no gushyingura uwahoze ari perezida José Eduardo dos Santos wapfiriye muri Espagne mu kwezi gushize kwa Nyakanga.

Ba perezida Félix Tshisekedi wa DR Congo, Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe, Cyril Ramaphosa wa Africa y’Epfo na Denis Sassou Nguesso wa Congo-Brazzaville ndetse na perezida wa Portugal, ni bamwe mu bategetsi bakuru baje kumusezeraho.

Urupfu rwe rwateje ikibazo cya politike nyuma y’uko umukobwa we, Tchizé dos Santos, yanze ko ashyingurwa muri Angola.

Dos Santos, warwanye intambara y’ubwigenge, yaranze amateka ya politike y’iki gihugu nyuma yo kumara imyaka 38 ari ku butegetsi.

Gusa umurage we wandujwe n’ibirego by’ikigero kiri hejuru cya ruswa hamwe no guhonyora uburenganzira bwa muntu mu gihe yari ku butegetsi.

Uretse abanyapolitiki n’abategetsi b’ibihugu by’amahanga, abaturage benshi nabo bagaragaye bambaye imipira iriho ishusho ya dos Santos bitabiriye imihango yo kumusezeraho.

Kumushyingura bibabaye nyuma y’iminsi micye amatora arangiye, aho ishyaka riri ku butegetsi, MPLA byitezwe ko ribugumaho.

Gusa iritavugarumwe n’ubutegetsi, UNITA, ryamaganye iby’ibanze byavuye mu matora byatangajwe na komisiyo y’amatora ya Angola.

Kubera abategetsi bo mu mahanga baje guherekeza dos Santos, ku munsi wari kuba isabukuru ye y’imyaka 80, abategetsi muri Angola basabye abaturage kutigaragambya kubera umwuka mubi uhari uva ku byavuye mu matora.

bbc

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa