skol
fortebet

Umusirikare mukuru w’ Ubufaransa yavuze ko ibyo yabonye muri Jenoside yakorewe abatutsi bimubuza gusinzira

Yanditswe: Monday 21, May 2018

Sponsored Ad

Uwabaye muri Opération Turquoise ngo ntagoheka kubera ibyo yabonye muri jenoside yakorewe abatutsi muri 1994. Nubwo adashinja mu bujurire bwa Ngenzi Octavien na Tito Barahira, avuga ko afite ukuri kumurya ahantu agomba gutangaza.

Sponsored Ad

Yitwa Guillaume Ancel, umugabo w’imyaka 52. Yatumiwe mu rubanza rwa Ngenzi na Barahira imbere y’urukiko rw’ubujurire rwa Paris, mu Bufaransa,
k’umutangabuhamya uzi u Rwanda. Mu 1994, yari afite ipeti rya Kapiteni mu ngabo zoherejwe muri Operation Turquoise. Na n’ubu inzitizi ziracyari nyinshi kugira ngo ngaragaze « uruhare rw’Ubufaransa » mu iyicwa ry’abatutsi, maze hafi imyaka 25, “nkurikiranwa n’abazimu babo”. Byatangiye mu ihaguruka ry’ingabo zahagurutse nta na gato bazi ku butumwa bari bagiyemo. Kugera ku wa 22 Kamena 1994, ubwo bageraga i Goma, muri Zayire. Agira ati “Ntibyari bisanzwe ko n’abasirikare bakuru batamenya ubutumwa boherejwemo”. Mu mataliki ya 30 Kamena, ni bwo umutwe w’ingabo zageraga ku basirikare 2500 byitwaga ko utabaye abari mu kaga, wahawe amabwiriza yo kurwana, kwirukana ingabo za FPR. “Aho gutabara abicwaga, twari tuje gukoma imbere FPR. Ni ukuvuga kuburizamo intsinzi abarwanyaga abicanyi”. Ni ikimenyimenyi, nk’uko bwana Ancel abyivugira, “ahubwo twafashije abajenosideri guhunga; ndetse tubaha n’intwaro mu buhungiro, hagamijwe kubasubiza ku butegetsi”.

Gukingira ikibaba abicanyi

Nyuma y’uko misiyo nyirizina yo “kugaba igitero no gufata Kigali mpiri ipfubye” kubera ibibazo bya tekiniki byabaye, habaye gahunda yo yiswe iyo gutabara abicwaga mu Bisesero. Nyuma habaho no kujya kurinda inkambi y’impunzi ya Nyarushishi. Mu buhamya bw’uyu musirikare, amabwiriza yatangwaga yabaga yuzuyemo amanyuranya no gutuma ingabo zijarajara. Uyu musirikare ngo abibajije Komanda wari uyoboye umutwe w’ingabo zirwanira mu mazi ngo yamusobanuriye ko we yaje « gufasha abicanyi ». Aha ni ho bwana Ancel asanga uruhare rwo kudatabara abatutsi biciwe mu Bisesero ubwabyo ari uruhare rutaziguye rw’ingabo zabo. Agira ati «maze hafi imyaka 25, nkurikiranwa n’abazimu babo». Ikindi yibuka ni uko hari bagenzi be bandikiye minisitiri w’ingabo banenga igikorwa cyo guha intwaro abicanyi bikateza ibibazo.

Ijaketi y’abasirikare b’Ababiligi bishwe

Mu minsi 50 uyu musirikare yamaze muri ubu butumwa bwiswe « Turquoise » yabonye byinshi. Byaba mbere cyangwa nyuma y’uko ava mu gisirikare mu 2005, yashatse gushyira hanze ibyo yabonye inzitizi zikaba nyinshi. Urugero rumwe ni uko nyuma y’ubutumwa na bwo yoherejwe i Sarajevo yashatse gutanga ubuhamya imbere ya komisiyo ya Sena y’abafaransa bakamwangira. Kimwe no kuba ku mbuga nkoranyambaga byarabaye intandaro y’ibitutsi no kumutera ubwoba harimo no kumwirukana ku kazi. Agira ati « kuba hari nka bagenzi banjye bari bamaze kurwara indwara yo kwibagirwa, biri mu byatumye mfata icyemezo cyo kwandika ubuhamya bwanjye ». Ni uko habayeho igitabo « Rwanda, la fin du silence » ari byo byakwitwa « Rwanda, iherezo ryo guceceka ». Ahubwo arateganya gusohora ikindi kitwa « Vent glacial sur le lac Kivu » cyangwa se « Inkubi y’ubutita ku kiyaga cya Kivu ». Nk’uko abivuga, uretse n’Abanyarwanda, Abafaransa ubwabo bafite uburenganzira bwo kumenya ukuri. Agira ati «ubutumwa nka Turquoise bukorwa mu izina ry’abaturage b’Abafaransa. Ni uburenganzira rero bwabo bwo kumenya ukuri . Ibyo nkora, ndabikora mbikuye ku mutima na nyuma yo kubaza umutimanama ».

Mu bindi bwana Guillaume Ancel atazibagirwa ni interahamwe yahuye na zo ubwo bari mu kazi muri Cyangugu. Mu gatsiko k’interahamwe 12 zari zihagaze ku muhanda, umwe muri yari yambaye ijaketi idatoborwa n’amasasu (gilet pare-balles). Mu kwitegereza abona ni imwe mu z’abasirikare b’ababiligi 10 barindaga minisitiri w’intebe Agata Uwiringiyimana, biciwe mu kigo cya gisirikare cya Kigali. « Narayimusabye arayinyima, ndinginga arayinyima…natekereje uburyo bagenzi bacu bishwe…turarasana, turayibacuza turayitwara ! ».

Mu bwatsi bwe, Burugumesitiri ni « kamara » !

Gutumirwa kw’umusirikare wari Turquoise mu rubanza rwa ba burugumesitiri baregwa ibyaha bya jenoside, we yumva bihurira he ? Ese ubundi yigeze agera i Kibungo ? Ese arabazi ? Akibazwa iki kibazo, abantu benshi bararebanye nk’abemeranywa n’abunganira abaregwa.

« Ubwo twari mu gikorwa cyo kugenzura ibibera hirya no hino muri zone Turquoise… ». Mu cyumba , buri wese yikurugutura amatwi. Inkuru yari atangiye kubara ituma n’umuntu wari ugiye kwitaba telefoni agaruka aricara. Hari agasozi yagezeho, ahasanga Burugumesitiri ari hamwe na Padiri mukuru, aho bari hasa n’ahantu intambara itigeze. Aramubaza ati « Abatutsi se ? » Burugumesitiri aransubiza ati « ntabahari. Nta n’umwe waducitse ! ». Amubajije haramutse hagize abagaruka, amufata akaboko, amwereka imbunda nyinshi nini z’intambara agira ati « nta kindi nkora hano ! ». Imbunda zose arazimutwara. Yongeye kubazwa niba yarageze i Kibungo, bwana Ancel amuhakanira agira ati « Oya ! Ariko uru rugero n’urw’abandi benshi nabonye aho twakoreraga rwanyeretse byinshi ku bubasha bwa burugumesitiri. Mu bwatsi bwe, burugumesitiri nta kimukoma imbere mu bikorwa bye. Ni kamara ! »

Irindi somo yakuye mu byo yabonye, ni irya padiri mukuru iruhande rwa burugumesitiri, cyangwa se ni iry’uruhare ruteye amakenga rwa Kiliziya mu byabaye. Ati ni « umuryango w’abantu watakaje ba bandebereho !»

Src: Paxpress

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa