skol
fortebet

Umutegetsi muri RDC yageretse ruswa ibamungira igihugu ku Rwanda

Yanditswe: Thursday 15, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yashinje u Rwanda kuba ari rwo nyirabayazana yo kuba ikomeje kumungwa na ruswa.

Sponsored Ad

Byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ya RDC, ubwo yari yitabiriye inama y’Ihuriro Mpuzamahanga ryo kurwanya ruswa.

Minisitiri Rose Mutombo Kiese yavuze ko kuva Perezida Félix Antoine Tshisekedi yagera ku butegetsi Guverinoma ya RDC yashyize ingufu mu kurwanya ruswa.

Yavuze ko "izo ngufu zabangamiwe n’igitero cy’u Rwanda binyuze muri M23."

Ibirego bya RDC ku Rwanda si bishya kuko kuva iki gihugu cyisanze mu ntambara n’umutwe wa M23 cyakunze kugaragaza Kigali nka nyirabayazana y’ibibazo by’ingeri zose bicyugarije.

Ni ibirego u Rwanda rwakunze gutesha agaciro; rukavuga ko Congo yahisemo umurongo wo kurwitwaza nk’impamvu yo gushaka uko yasubika amatora ifite mu mezi atandatu ari imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa