skol
fortebet

Umwuzukuru wa Mandela Yayoboye Imyigaragambyo Ishyigikira Abanyapalestina

Yanditswe: Sunday 15, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abanyafurika y’Epfo bihaye imihanda bigaragambya berekana ko bashyigikiye abanyapalestina mu ntambara ihanganishije Hamas na Isirayeli.

Sponsored Ad

Aba bigaragambya bariyongera ku bandi babarirwa mu bihumbi mirongo by’abanyapalestina bigaragambya ku isi yose.

Iyi myigaragambyo yo muri Afurika y’Epfo iyobowe n’umwuzukuru wa Nyakwigendera Nelson Mandala wigeze kuyobora iki gihugu.

Nkozi Zwelivelile Mandela asanzwe ari umudepite mu nteko nshingamategeko y’Afurika y’Epfo.

Zwelivelile Mandela yifatanije n’abigargambya anabashishikariza gusenyera umugozi umwe n’abanyapalestina kuko nabo bashyigikiye Afurika y’Epfo mu rugamba igihugu cyabo cyarimo mu gihe cya Apartheid.

Ku rundi ruhande rw’abigaragambya ariko bashyigikiye Isirayeli, nubwo ari bo bari bake ariko bagaragara imbere y’inteko nshingamategeko y’Afurika y’Epfo bazamuye amabendera ya Isirayeli, n’ibyapa byanditseho amagambo agira ntabwo nzatererana ubwoko bwanjye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa