skol
fortebet

UN irasaba ko Perezida wa Mali Bah Ndaw arekurwa byihuse

Yanditswe: Tuesday 25, May 2021

Sponsored Ad

Ubutumwa bw’umuryango w’abibumbye muri Mali (MINUSMA) bwasabye ko Perezida wa Mali Bah Ndaw na Minisitiri w’intebe Moctar Ouane bahita barekurwa ako kanya, nyuma y’amakuru yuko bombi bafunzwe n’igisirikare.

Sponsored Ad

Mu butumwa bwo kuri Twitter bwanditse mu Gifaransa, MINUSMA yanasabye ko habaho "ituze" muri icyo gihugu gicyennye cyo mu burengerazuba bw’Afurika.

Ibi bibaye nyuma y’amakuru yuko uwo Perezida w’inzibacyuho (cyangwa w’imfatakibanza mu Kirundi) na Minisitiri w’intebe batwawe mu modoka n’abasirikare bakajyanwa ku kigo cya gisirikare cya Kati kiri hafi y’umurwa mukuru Bamako.

Ibi byatumye habaho ubwoba ko haba habayeho ihirikwa ry’ubutegetsi rya kabiri muri iki gihugu mu gihe cy’umwaka umwe.

Amakuru avuga ko Minisitiri w’ingabo Souleymane Doucouré na we yafunzwe.

Mu ijoro ryo ku wa mbere, Minisitiri w’intebe Ouane yabwiye ibiro ntaramakuru AFP mu kiganiro kuri telefone ko abasirikare "baje kumutwara". AFP ivuga ko umurongo wa telefone wahise ucika.

Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU/UA), umuryango w’ubukungu w’ibihugu by’Afurika y’uburengerazuba (ECOWAS/CEDEAO), umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE), n’Amerika, bose bamaganye iryo fungwa.

Bavuze ko abo banyapolitiki ba Mali bo ku rwego rwo hejuru bagomba kurekurwa nta yandi mananiza.

Uko gufungwa kurimo kuvugwa, kwabaye hashize amasaha habaye ivugurura muri guverinoma, ryatumye abasirikare babiri bo hejuru bagize uruhare mu ihirikwa ry’ubutegetsi ryo mu mwaka ushize basimburwa.

Nkuko umunyamakuru wa BBC Will Ross abivuga, ku yindi nshuro Mali nanone irimo kugaragara ko nta tuze ifite, amezi icyenda nyuma yuko igisirikare gihiritse ku butegetsi Perezida Ibrahim Boubakar Keïta.

Uyu munyamakuru wa BBC avuga ko Abanya-Mali benshi bakiriye neza ihirikwa rya Bwana Keïta.

Ariko ubu hari uburakari mu baturage kubera ukuntu igisirikare cyiganje muri guverinoma y’inzibacyuho no kubera ko amavugurura cyasezeranyije atarimo kwihutishwa.

Ihirikwa ry’ubutegetsi ryari ryabanje ryo mu 2012, ryatumye intagondwa ziyitirira idini ya Islam zifatirana icyo gihe cy’umutekano mucye zihita zigarurira igice cyo mu majyaruguru ya Mali.

Ingabo z’Ubufaransa zafashije iza Mali kongera kwisubiza icyo gice, ariko ibitero bya hato na hato biracyaba.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa