skol
fortebet

UN yashimiye cyane John Magufuli ku byiza yasize akoreye Tanzania

Yanditswe: Sunday 18, Apr 2021

Sponsored Ad

Abayobozi batari bake bari mu nama ya ONU yabaga ku nshuro ya 59 mu ikoraniro ryayo rya 75 ryabaye ku wa gatanu tariki ya 16 z’uku kwa kane, bashimagije uwahoze ari umukuru w’igihugu cya Tanzania, John Magufuli.

Sponsored Ad

Abo bategetsi biyemeje gukomeza gukorana n’uwamusimbuye mu kuyobora icyo gihugu,Madamu Samia Suluhu Hassan.

Iyo nama yari iyobowe na Volkan Bozkir uyoboye inama nkuru ya ONU yarimo ibintu byinshi byo kwiga, harimo no kurebera hamwe ibikorwa bya Perezida Magufuli watabarutse ahitanwe n’indwara y’umutima ku wa 17 z’ukwa gatatu 2021.

Mu ijambo rye, Umunyamabanga mukuru wa ONU, António Guterres yavuze ko Magufuli azakomeza kwibukwa kubera ibikorwa byiza yasize akoreye abanya Tanzania.

António Guterres yashimye uburyo yashoboye kurwanya ruswa, kwita ku baturage, kubaka imihanda hamwe n’ubuhinzi.

Avuga ko Tanzania yashoboye kugera ku ntumbero yayo yo kuva mu bihugu bikenye agera mu bihugu byifashije mu myaka ine gusa mbere y’umwaka wa 2025.

Yashimye kandi uburyo yashoboye kuzamura uburezi byatumye abana nbenshi bashobora kwiga amashuri yisumbuye.

Umunyamabanga mukuru wa ONU yashimye uburyo Perezida Magufuli yateje imbere ibijyanye n’umuriro w’amashanyarazi, akaba yari afite intumbero yo kuwongera kugira ngo igihugu cyose kibone amatara.

Ati: "Mu izina ry’ishyirahamwe mpuzamakungu ONU, nongeye kwihanganisha umuryango we, leta hamwe n’abaturage bose ba Tanzania,mboneyeho gufata uyu mwanya kugira ngo nemeze ko ishyirahamwe ONU rizakomeza kuba hafi y’iki gihugu rigakorana na leta iriho iyobowe na Samia Suluhu Hassan.

Dushyigikiye Abanya Tanzania mu muhati wabo wo kugera ku iterambere rirambye kandi tuzakomeza kubafata mu mugongo mu byifuzo byabo byo kugera ku iterambere ku Banya Tanzania bose".

Uhagarariye umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu bw’i Burayi nawe yavuze ko Perezida Magufuli yari umuyobozi witanze atizigama kugira ngo azanire iterambere Abanya Tanzania, kandi ko yakoze byinshi bigaragara ahanini mu burezi no mu kubaka imihanda.

Uku kuzirikana Magufuli mu ishyirahamwe mpuzamahanga ONU kubaye mu gihe umurage we ukomeje kwibukwa mu gihugu cya Tanzania, harimo no mu nteko ishingamategeko ya Tanzania.

Hari bamwe mu badepite bashaka ko inzira yatangiye ari yo yakomeza, mu gihe ariko kandi hari ababibona ukundi,bavuga ko hakenewe indi nzira nyayo ikwiye gukurikizwa ku butegetsi bwa Perezida Samia.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa