skol
fortebet

Undi mujenerali ukomeye muri USA yamaganye ku mugaragaro Donald Trump

Yanditswe: Friday 05, Jun 2020

Sponsored Ad

Undi wahoze ari umusirikare mukuru mu ngabo za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yamaganye igikangisho cya Perezida Donald Trump cyo gukoresha ingabo mu gusoza imyigaragambyo yatewe n’urupfu rw’umwirabura George Floyd.

Sponsored Ad

Jenerali Martin Dempsey yari akuriye ingabo z’Amerika kuva mu 2011 kugera mu 2015, ku gihe cy’ubutegetsi bwa Barack Obama.

Yabwiye radio National Public Radio yo muri Amerika ko amagambo ya Bwana Trump "ateye impungenge zikomeye" kandi "ateje ibyago".

Umunyamabanga w’ingabo uriho ubu ku butegetsi bwa Bwana Trump ndetse n’uwigeze kuba we ku butegetsi bwe na bo banenze icyo gikangisho cye.

Ku wa mbere, Perezida Trump yakangishije ko azagaba ingabo ngo "zisoze vuba" imyigagaragambyo niba za leta zinaniwe kubikora.

Imyigaragambyo - ahanini ikorwa mu mahoro - yakwiriye mu bice bitandukanye by’Amerika nyuma y’urupfu mu kwezi gushize rwa George Floyd, Umunyamerika w’umwirabura ukomoka muri Afurika, wari mu maboko ya polisi.

Iyo myigaragambyo ubu igeze ku munsi wayo wa 10.

Mu gihe iyi myigaragambyo isa n’iri guhosha mu murwa mukuru Washington, agace k’umutekano w’ibiro bya perezida bya White House karaguwe mu minsi micye ishize.

Polisi yakoresheje inkoni zikoze mu mikwege na plastike (cyangwa ndembo) ndetse n’imyuka iryana mu maso mu gutatanya abigaragambyaga hafi y’imbuga ya Lafayette Park ku wa mbere.

Kuva ubwo polisi yahashyize uruzitiro rukikije inyubako ya White House.

Uwo Jenerali yanenze iki?

Ejo ku wa kane, Jenerali Dempsey, ubusanzwe uvuga gacye cyane mu ruhame, yagize ati:

"Igitekerezo cyuko perezida yasubiza ibintu mu buryo akoresheje igisirikare, kuri jye giteye impungenge".

Yongeyeho ati: "Igitekerezo cyuko igisirikare cyakwitabazwa ngo gihashye ndetse kiburizemo imyigaragambyo ahanini ikorwa mu mahoro - ni byo ko hari hamwe yabayemo urugomo kubera ba rusahurira mu nduru - noneho igisirikare kikayijyamo ukuntu ngo gihoshe uko ibintu bimeze, kuri jye giteje ibyago cyane".

Uko kunenga Trump kwe kuje gukurikira amagambo y’uwahoze ari Jenerali mu ngabo z’umutwe wa Marine, Jim Mattis, wanabaye umunyamabanga w’ingabo z’Amerika ku butegetsi bwa Bwana Trump.

Jenerali Mattis yavuze ko amagambo ya Bwana Trump agamije gucanishamo nkana Abanyamerika.

Mu gusuzubiza Jenerali Mattis kuri ayo magambo ye yo ku wa gatatu, Bwana Trump yanditse kuri Twitter ko uwo wahoze ari umunyamabanga w’ingabo ari "umujenerali wiha agaciro karenze", ko yishimiye ko yavuye mu mwanya yari afite.

Mbere yaho ku munsi w’ejo, Mark Esper, umunyamabanga w’ingabo z’Amerika, na we yari yavuze ko adashyigikiye ko ingabo zigabwa mu gusoza imyigaragambyo.

Bwana Esper yavuze ko ikoreshwa ry’abasirikare basanzwe mu kazi (batandukanye n’inkeragutabara) mu gusoza imyigaragambyo, kuri ubu bitari ngombwa.

Ayo magambo ye bizwi ko atashimishije ibiro bya perezida bya White House.

Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa