skol
fortebet

Urukiko rwemeje ko Perezida Tshisekedi yatsinze amatora bidasubirwaho

Yanditswe: Wednesday 10, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko rushinzwe kurengera itegekonshinga muri RDC rwemeje ko Perezida Felix Tshisekedi yatsinze amatora bidasubirwaho,nubwo abo bari bahanganye bayamaganye cyane.

Sponsored Ad

Iki cyemezo cyafashwe ku wa 9 Mutarama 2024 nyuma yo gutangaza ko ikirego cy’Umukandida Théodore Ngoy n’umuturage witwa Ehetshe Mpala David gisaba ko aya matora ateshwa agaciro nta bihamya kigira.

Komisiyo yigenga Ishinzwe Amatora muri RDC, CENI, yatangaje ko Félix Tshisekedi uhagarariye Ihuriro Union Sacrée yagize amajwi 73.34%, akurikirwa na Moïse Katumbi wagize 18.08%, Martin Fayulu aza ku mwanya wa gatatu ku majwi 5.33%.

Biteganyijwe ko Tshisekedi azarahirira kuyobora manda ya kabiri tariki ya 20 Mutarama 2024.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa