skol
fortebet

US: Ambasaderi wa Amerika muri UN yavuze ko Perezida Trump yemera ihindagurika ry’ikirere

Yanditswe: Monday 05, Jun 2017

Sponsored Ad

Uhagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Muryango w’Abibumbye, Nikki Haley, yavuze ko perezida Donald Trump yemera ko ihindagurika ry’ikirere ririho kandi yemera ko ibikorwa bya muntu bifite uruhare.
Madamu Haley yagize ati: "Azi ko Amerika igomba kubyishingira kandi ni byo tugiye gukora."
Perezida Trump yateye impagarara zikomeye mu gihugu ndetse no ku isi igihe yatangazaga ko Amerika ivuye mu masezerano mpuzamahanga yashyiriweho umukono i Paris mu kurwanya ihindagurika ry’ikirere. (...)

Sponsored Ad

Uhagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Muryango w’Abibumbye, Nikki Haley, yavuze ko perezida Donald Trump yemera ko ihindagurika ry’ikirere ririho kandi yemera ko ibikorwa bya muntu bifite uruhare.

Madamu Haley yagize ati: "Azi ko Amerika igomba kubyishingira kandi ni byo tugiye gukora."

Perezida Trump yateye impagarara zikomeye mu gihugu ndetse no ku isi igihe yatangazaga ko Amerika ivuye mu masezerano mpuzamahanga yashyiriweho umukono i Paris mu kurwanya ihindagurika ry’ikirere.

Ibyo byatumye Leta Zunze Ubumwe za Amerika iba igihugu kimwe muri bitatu gusa ku isi bitashyize umukono kuri aya masezerano.
Ibindi bibiri ni Nicaragua na Siriya.

Atangaza ko Amerika ivuye mu masezerano, Trump yavuze ko aya masezerano azahungabanya akazi muri Amerika.

Nta cyo yigeze avuga ku ruhare rwerekanwa n’abahanga mu bumenyi bw’ikirere bavuga ko ibikorwa bya muntu bigira uruhare ukomeye mu kwangiza ikirere.

Mu gihe cyo kwiyamamaza perezida Trump yavuze ko ihindagurika ry’ikirere ari baringa, ritabaho. Kuva ku wa Kane w;icyumweru gishize, yirinze kwakira ibibazo kuri iyi ngingo ndetse n’ushinzwe itangazamakuru mu biro by’umukuru w’igihugu, White House, Sean Spicer, ntafata ibibazo kuri iyi ngingo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa