skol
fortebet

US yemeje ko Mohammed bin Salman wa Saudi Arabia ari we watanze uruhushya rwo kwica Jamal Khashoggi

Yanditswe: Saturday 27, Feb 2021

Sponsored Ad

Raporo y’ubutasi bw’Amerika yasanze igikomangoma Mohammed bin Salman wa Saudi Arabia (Arabie saoudite) ari we watanze uruhushya rwo kwica umunyamakuru Jamal Khashoggi wabaga mu buhungiro wishwe mu mwaka wa 2018.

Sponsored Ad

Iyi raporo yasohowe n’ubutegetsi bwa Perezida Joe Biden ivuga ko igikomangoma Salman yemeje umugambi wo "gufata cyangwa kwica" Khashoggi.

Amerika yatangaje ko yafatiye ibihano - birimo kubuzwa kujya muri Amerika - abanya-Saudi Arabia babarirwa mu macumi, ariko batarimo icyo gikomangoma.

Saudi Arabia yamaganye iyo raporo, ivuga ko "igamije inabi, itari ukuri kandi itakwihanganirwa".

Mohammed bin Salman uri ku ngoma, urebye akaba ari na we mutegetsi wa Saudi Arabia, yahakanye avuga ko nta ruhare yagize mu iyicwa ry’uwo munyamakuru.

Khashoggi yishwe ubwo yari yagiye kuri ambasade ya Saudi Arabia iri i Istanbul muri Turukiya, nuko umurambo we ucagagurwamo ibice.

Uwo munyamakuru wari ufite imyaka 59, yari yarigeze kuba umujyanama wa leta ya Saudi Arabia ndetse yigeze no kuba hafi y’umuryango w’ubwami bwa Saudi Arabia, ariko baza gushwana ahungira muri Amerika mu mwaka wa 2017.

Ari muri Amerika, buri kwezi yandikaga inkuru y’ibitekerezo bye bwite mu kinyamakuru Washington Post, akanenga gahunda z’igikomangoma Salman.

Raporo y’Amerika yatahuye iki?

Iyi raporo y’umukuru w’ubutasi bw’Amerika igira iti:

"Dusanga igikomangoma Muhammad bin Salman yaratanze uruhushya ku gikorwa cy’i Istanbul cyo gufata cyangwa kwica umunyamakuru Jamal Khashoggi wo muri Saudi Arabia".

Iki gikomangoma ni umuhungu w’umwami Salman bin Abdulaziz al-Saud wa Saudi Arabia, ndetse uwo muhungu we afatwa nk’umutegetsi mukuru w’ubwami bwa Saudi Arabia.

Iyi raporo y’ubutasi itanga impamvi eshatu iheraho yemeza ko icyo gikomangoma ari we ugomba kuba yaratanze uruhushya rwo gukora icyo gikorwa:

Kuva mu mwaka wa 2017 ni we ukuriye ibyemezo bifatwa muri ubwo bwami
Kuba umwe mu bajyanama be yari ari mu buryo butaziguye muri icyo gikorwa ndetse no kuba bamwe mu bamucungira umutekano na bo bari bakirimo

Kuba "ashyigikiye ikoreshwa ry’uburyo bw’urugomo mu gucecekesha abatavuga rumwe n’ubutegetsi baba hanze"

Iyi raporo y’ubutasi bw’Amerika ikomeza itanga amazina y’abantu bivugwa ko bagize ubufatanyacyaha, cyangwa bagize uruhare, mu rupfu rwa Khashoggi. Ariko ikavuga ko "tutazi ikigero bari babiziho mbere" mu mugambi wo kumugirira nabi.

Abategetsi ba Saudi Arabia bavuze ko uwo munyamakuru yishwe "mu gikorwa cyagenze nabi" cyakozwe n’itsinda ry’abantu bari boherejwe ngo bamucyure bamusubize muri Saudi Arabia.

Urukiko rwo muri Saudi Arabia mu kwezi kwa cyenda mu mwaka ushize rwaburanishije runakatira igifungo cy’imyaka 20 abantu batanu rwahamije kubigiramo uruhare, mbere rukaba rwari rwabakatiye igihano cy’urupfu.

Mu mwaka wa 2019, intumwa idasanzwe ya ONU/UN Agnès Callamard yashinje leta ya Saudi Arabia "kwica ku bushake kandi yabigambiriye" umunyamakuru Khashoggi, ndetse yamagana urubanza rwo muri Saudi Arabia avuga ko ari "ikinyuranyo cy’ubutabera".

Saudi Arabia ni cyo gihugu cya mbere ku isi cyohereza mu mahanga ibikomoka kuri peteroli byinshi, kikaba ari n’inshuti ikomeye y’Amerika mu karere k’uburasirazuba bwo hagati.

Byitezwe ko Perezida Biden w’Amerika afata umurongo ukaze kuri Saudi Arabia ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu n’ubutegetsi bwubahiriza amategeko, kurusha uko byari bimeze ku butegetsi bwa Donald Trump yasimbuye.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa