skol
fortebet

USA: Prezida ysabye Abanyamerika bose Gufasha Ukraine na Isirayeri

Yanditswe: Friday 20, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Joe Biden yahamagariye mu buryo butaziguye abaturage ba Amerika gukomeza gufasha ibihugu bya Ukraine na Isiraheli mu ntambara birimo.

Sponsored Ad

Ibi umukuru w’Amerika yabigarutseho ku mugoroba w’uyu wa kane mu ijambo yavugiye ku biro bye, aho yagereranyije Perezida Putin w’Uburusiya n’umutwe wa Hamas.

Hari nyuma y’umunsi umwe uyu mukuru w’Amerika avuye i Tel Aviv kugaragariza Isiraheli ubufatanye, nk’umunywanyi ukomeye w’Amerika.
Amaze kubona amarorerwa abera muri izi ntambara zombi, Perezida Biden yavuze ko akaga Hamas na Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya bateje gatandukanye, ariko bafite icyo bahuriyeho.

Yagize ati: “Hamas na Putin akaga bateje karatandukanye; ariko bahuriye kuri iki: bombi barashaka kurimbura demukarasi mu bihugu bituranyi.”
Mu gushyigikira Isiraheli, umukuru w’Amerika yanavuze ko Amerika igomba gukomeza gufasha Ukraine mu guhangana n’intambara Uburusiya bwayishojeho.

Umukuru w’Amerika, yiyemeza guhagarika Hamas n’Uburusiya, yagize ati:
“Amateka yatwigishije ko iyo abaterabwoba bataryojwe ikiguzi cy’iterabwoba ryabo, abanyagitugu ntibaryozwe ubushotoranyi bwabo, bashyokerwa mu guteza akaduruvayo n’imfu no gukomeza gusenya.”

Perezida Biden yavuze ko agiye kohereza mu nteko ubusabe bwihutirwa bw’ingengo y’imari mu cyiswe inkunga y’inyongera, izafasha muri porogaramu zidasanzwe za leta, mu kwishyura ibijyanye “n’ibya nkenerwa mu mutekano w’igihugu biciye mu gufasha abafatanyabikorwa b’ingenzi b’Amerika.”

Bwana Biden ntiyavuze ingano y’amafaranga azasaba, ariko yashimangiye ko iryo “ari ishoramari ry’ingenzi rizazanira inyungu umutekano w’Amerika mu bisekuru byinshi.” Icyakora ibitangazamakuru binyuranye, bisubiramo ibyo byabwiwe n’abategetsi batashatse kugaragaza amazina yabo, byavuze ko iyo ngengo y’imari y’inyongera ishobora kugera kuri miliyari 100 z’amadolari y’Amerika.

Perezida Joe Bin yijeje abari bamukurikiye ko Amerika izafasha Isiraheli yivuye inyuma mu gisubizo cya gisirikare cyayo ku bitero by’iya 7 y‘uku kwezi byagabwe n’umutwe wa Hamas byahitanye abanya Isiraheli barenga 1,400 abandi bagera kuri 200 bagatwarwa bunyago.

Mu gusubiza ku bitero bya Hamas, Isiraheli yagabye ibitero byo mu kirere bimaze guhitana abarenga ibihumbi bitatu no kuvana mu byabo abarenga miliyoni imwe mu muhora wa Gaza, biganjemo abarabu b’abanya Palestina.

Mu ijambo rye ku mugoroba w’uyu wa Kane, umukuru w’Amerika yasubiyemo ubutumwa yatanze mu ruzinduko rugufi yakoreye i Tel Aviv, uruzinduko rwa mbere umuperezida w’Amerika agiriye muri Isiraheli mu gihe cy’intambara.

Aha yavuze ko “Amerika izakora ibishoboka byose Isiraheli igakomeza kugira igisirikare gityaye kandi kigezweho nk’uko imaze imyaka mirongo ibikora.”
Kuri Ukraine ho, Perezida Biden yongeye kwiyemeza gutanga inkunga mu kurengera ubusugire n’ukutavogerwa by’iki gihugu, na demukarasi yacyo y’ahazaza.

Yavuze ko “mu gihe Amerika yabivamo ikareka Putine akaburizamo ubwigenge bwa Ukraine, abashotoranyi bose ku isi baba babonye urwaho rwo kugerageza gukora nk’ibyo.”

Ubusabe bw’inkunga bwa Perezida Biden bushyigikiwe n’impande zombi muri Sena iyobowe n’Abademokarate. Ariko kandi bugomba no kwemezwa n’umutwe w’abadepite, aho bamwe mu badepite bagononwa kohereza miliyari z’amadolari yo gushyigikira intambara zo mu mahanga, bitagaragara ko zizarangira vuba.

Igikomeje ibintu kurushaho, ni uko kugeza ubu, inteko – umutwe w’abadepite imaze ibyumweru birenga bibiri nta muyobozi ifite. Ni nyuma y’aho uwari umukuru wayo Kevin McCarthy yegujwe n’itsinda rya bagenzi be b’aba Repubulikani.

Bivuze ko umutwe w’abadepite ugomba kuba ufite umuyobozi kugira ngo ubashe kwemeza amategeko, arimo n’ubusabe bw’inkunga y’intambara bwa Perezida Biden. Nyamara kugeza ubu nta murepubulikani wari wabasha kubona amajwi 217 asabwa ngo yegukane uyu mwanya w’umukuru w’inteko – umutwe w’abadepite.

Inkunga Perezida Biden ashaka izaba ari inyongera kuri miliyari eshatu z’amadolari, leta y’Amerika isanzwe iha Isiraheli buri mwaka. Iki gihugu cyo mu burasirazuba bwo hagati, ni cyo gihabwa inkunga nyinshi n’Amerika kurusha ibindi kuva intambara ya kabiri y’isi yarangira.

Ikusanyabitekerezo ryasohowe n’ibiro ntaramakuru by’Abongereza – Reuters kuri uyu wa mbere ryagaragaje ko 41 ku ijana by’abanyamerika bashyigikiye ko igihugu cyabo cyajya ku ruhande rwa Isiraheli gusumbya andi mahitamo yose muri iyi ntambara.

Hagati aho, abashyigikiye Palestina n’abarwanya intambara barigaragam
bije mu mijyi myinshi yo muri Amerika, basaba ko habaho agahenge. Ndetse hari aho aba bagiye bashyamirana n’abashyigikiye Isiraheli.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa