skol
fortebet

USA: Trump yasimbuje John Kerry ku mwanya w’ umunyamabanga

Yanditswe: Tuesday 13, Dec 2016

Sponsored Ad

Donald Trump, uherutse gutorerwa kuyobora Leta zune Ubumwe z’ Amerika yashyizeho Umunyamabanga wa Leta mushya usimbura John Kerry
Kuri uyu wa 13 Ukuboza 2016 nibwo Rex Tillerson, umucuruzi ukomeye muri iki gihugu no hanze yacyo, yasimbuye John Kerry wari kuri uyu mwanya ku butegetsi bwa Barack Obama buri kugana ku musozo.
Uyu mugabo w’imyaka 64, asanzwe ari umuyobozi mukuru wa Sosiyete yitwa ExxonMobil, icuruza ibikomoka kuri peteroli na Gaz, yamaze kugaba amashami mu bihugu byinshi ku Isi (...)

Sponsored Ad

Donald Trump, uherutse gutorerwa kuyobora Leta zune Ubumwe z’ Amerika yashyizeho Umunyamabanga wa Leta mushya usimbura John Kerry

Kuri uyu wa 13 Ukuboza 2016 nibwo Rex Tillerson, umucuruzi ukomeye muri iki gihugu no hanze yacyo, yasimbuye John Kerry wari kuri uyu mwanya ku butegetsi bwa Barack Obama buri kugana ku musozo.

Uyu mugabo w’imyaka 64, asanzwe ari umuyobozi mukuru wa Sosiyete yitwa ExxonMobil, icuruza ibikomoka kuri peteroli na Gaz, yamaze kugaba amashami mu bihugu byinshi ku Isi harimo n’u Burusiya bafitanye umubano ukomeye.

Ijwi rya Amerika ryanditse ko uyu mugabo azabanza kuganirwaho bikomeye na Sena y’iki gihugu mbere y’uko yemezwa.

Mu minsi ishize iki kinyamakuru cyari cyagaragaje ko Tillerson nta bunararibonye afite mu bya politiki, uretse kuba akora ubucuruzi ku rwego mpuzamahanga, byatumye aba inshuti y’akadasohoka ya Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin.

Uyu mubano watumye mu 2013, ahabwa ishimwe n’iki gihugu gishingiye kuri uwo mubano.

Ibyo kumwemeza bishobora kuzagorana

Uyu mugabo ugomba kubanza kwemezwa na Sena ya Amerika, ngo ashobora kwemezwa byabanje kwiganwa ubushishozi no kuganirwaho bikomeye ahanini bishingiye ku mubano afitanye n’u Burusiya, kimwe mu bihugu bisa n’ibidacana uwaka na Amerika, ndetse ubu bukaba bushinjwa kwinjira bujura (hacking) mu ikoranabuhanga ryakoreshejwe mu matora y’Umukuru w’Igihugu yo mu Ugushyingo, hagamijwe gushakira intsinzi Donald Trump.

Trump yemeza ko Tillerson ari amahitamo meza ku mwanya w’ubunyamabanga bwa Amerika

Gusa ngo n’ubwo bimeze bityo, bamwe mu bantu bahoze bakomeye mu butegetsi bw’iki gihugu nka James Baker na Condoleeza Rice bahoze bari mu mwanya nk’uwo Tillerson yahawe, ngo baramushyigikiye ku buryo ngo bishobora kumufasha kuba yabona uyu mwanya mu buryo bworoshye.

Trump yashimagije uyu mugabo avuga ko ubunararibonye afite ku rwego mpuzamahanga bimugira kuba amahitamo meza kuri uyu mwanya, kandi ko azagira uruhare mu kubyutsa umubano mwiza hagati ya Amerika n’ibihugu by’amahanga no gukaza umutekano w’iki gihugu.

Umunyamabanga wa Leta muri iki gihugu, ni umuntu ukomeye cyane kuko ariwe uba ufite mu ntoki ibijyanye n’imibanire y’igihugu cye n’amahanga ndetse n’ibikorwa byose mpuzamahanga iki gihugu gifitemo uruhare.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa