skol
fortebet

Abanyekongo barashinjwa guhimbira Ambasade ya Amerika itangazo rivuga ibibi ku Rwanda

Yanditswe: Monday 05, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Abanyekongo bakoze agashya bigana uburyo itangazo rya Ambasade ya Amerika iwabo ikora amatangazo basohora irivuga ko Leta ya Amerika yasabye u Rwanda guhagarika gufasha M23 no gukura ingabo ku butaka bwa RDC.

Sponsored Ad

Iri tangazo ryayobeje benshi ryavugaga ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasabye u Rwanda guhagarika ubufasha ruha umutwe wa M23, no kuvana bwangu muri RD Congo ruhafite.

Muri tangazo rihimbano ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa mbere,aba banyekongo bavuze ko Leta zunze ubumwe z’Amerika zongeye guhamagarira M23 guhagarika imirwano no gushyira intwaro hasi.

Ryagiraga riti "Twongeye guhamagarira u Rwanda guhagarika gutera inkunga M23 no guhita rukura ingabo zarwo muri Kongo, dore ko inkunga yabo kuri uyu mutwe witwaje intwaro yagize uruhare mu guhungabanya umutekano w’Uburasirazuba bwa DRC.

U Rwanda rwahakanye kenshi ko rudafasha uyu mutwe ndetse nawo uvuga ko nta n’urushinge rubaha ahubwo wemeza ko ibikoresho byinshi ukoresha ari ibyo bambura abasirikare ba RDC.

Amakuru ahari nuko Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika,Anthony Blinken yahamagaye Tshisekedi amusaba ko yaganira na M23 ndetse Depite w’umunyamerika Andre Carson asohora umushinga w’itegeko ryamagana ihohoterwa na jenoside bikorerwa abatutsi b’Abanyekongo muri DRC.

Uyu munsi, Abanyekongo bigaragambirije imbere ya ambasade y’Abanyamerika i Kinshasa.

Ibi byatumye handikwa iri tangazo ry’ibinyoma rya paragarafu ebyiri,ryakwirakwiriye mu bitangazamakuru byinshi.

Ku rundi ruhande,Blinken aheruka kuganira ku ntambara ikomeje kubera mu burasirazuba bwa DRC n’uwahoze ari Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, ashimangira akamaro k’imyanzuro ya Nairobi ndetse n’inkunga y’abayobozi b’akarere mu gukemura ibibazo.

Bwana Blinken yashimangiye ko hakenewe ibiganiro n’ubufatanye mu karere kugira ngo habeho inzira y’ubwumvikane n’imitwe yitwaje intwaro.

Perezida wa Kongo, Félix Tshisekedi,aheruka gushimangira uruhande rwe kuri iki kibazo,aho yashimangiye ko nta biganiro ibyo aribyo byose azagirana n’inyeshyamba za M23 avuga ko zishyigikiwe n’u Rwanda.

Mu muhango wo kwakira abadipolomate boherejwe muri RDC, Tshisekedi yashimangiye ko "ubusugire bw’igihugu budasubirwaho" anashimangira ko ingabo z’igihugu cya DRC (FARDC) zizakomeza guhangana kugeza igihe M23 izarimburwa burundu.

Iri niryo tangazo ry’irihimbano ryasohowe n’abanyekongo babeshyera USA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa