skol
fortebet

Uwari Minisitiri w’Intebe w’ u Bwongereza yeguye nyuma y’iminsi 45 atowe

Yanditswe: Thursday 20, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’intebe w’ubwongereza Liz Truss yeguye ku mirimo ye nyuma y’ukwezi gusa n’iminsi 15 [iminsi 45] atorewe uyu mwanya ngo asimbure Boris Johnson nawe weguye.
Liz yeguye nyuma yaho Minisitiri w’ubutegetsi w’ubwongereza,Suella Braverman,nawe yari yeguye hakabaho ibikorwa byo kugaragaza uburakari mu matora yo mu nteko ishingamategeko, umutwe w’abadepite.
Mu ijambo yavugiye ku biro bya Minisitiri w’Intebe, Downing Street, Truss yavuze ko yamenyesheje umwami Charles ko yeguye nk’umukuru (...)

Sponsored Ad

Minisitiri w’intebe w’ubwongereza Liz Truss yeguye ku mirimo ye nyuma y’ukwezi gusa n’iminsi 15 [iminsi 45] atorewe uyu mwanya ngo asimbure Boris Johnson nawe weguye.

Liz yeguye nyuma yaho Minisitiri w’ubutegetsi w’ubwongereza,Suella Braverman,nawe yari yeguye hakabaho ibikorwa byo kugaragaza uburakari mu matora yo mu nteko ishingamategeko, umutwe w’abadepite.

Mu ijambo yavugiye ku biro bya Minisitiri w’Intebe, Downing Street, Truss yavuze ko yamenyesheje umwami Charles ko yeguye nk’umukuru w’ishyaka rya Conservative.

Truss yeguye nyuma yo gutakaza igitinyiro cye cya cya politiki nyuma yo kwegura kw’abaminisitiri be babiri bakomeye no gutakarizwa icyizere n’abadepite be hafi ya bose.

Truss abaye minisitiri w’Intebe umaze igihe gito ku buyobozi mu mateka y’Ubwongereza.

Ishyaka ry’abaharanira impinduka (Conservative) mu Bwongereza ryatoye Liz Truss nk’umuyobozi waryo mu ntangiriro z’ukwezi gushize, asimbura Boris Johnson, bituma yemererwa kuba Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu.

Icyo gihe,Liz Truss wari usanzwe ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bwongereza, yatangaje ko yishimiye kuba yatorewe kuyobora ishyaka ry’aba Conservative gusa ntiyatinze kwegura kubera igitutu.

Liz Truss yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza wa 15.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa