skol
fortebet

Uwari umudepite muri RDC yiyunze kuri AFC yibasira Tshisekedi

Yanditswe: Tuesday 27, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Jean-Jacques Mamba wabaye umudepite muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yifatanyije n’ihuriro AFC (Alliance Fleuve Congo) rigizwe n’imitwe irimo M23.

Sponsored Ad

Jean-Jacques Mamba, wari umudepite w’igihugu mu mezi abiri ashize, yatangaje ku mugaragaro kuri uyu wa mbere, tariki ya 26 Gashyantare, ko yabaye umunyamuryango wa Alliance Fleuve Congo (AFC), umutwe wa politiki uyobowe na Corneille Nangaa wahoze ari perezida wa CENI.

Avuga ko yinjiye muri AFC kubera ko intego yayo ari ugutuma igihugu cya RDC. gituza.

Mu kiganiro n’abanyamakuru i Bruxelles, uyu wahoze ari umuyoboke wa MLC, yanenze imiyoborere ya Tshisekedi,avuga ko ari mubi cyane kurenza Joseph Kabila wamubanjirije.

Mamba yanenze Tshisekedi umaze igihe ashinja Perezida Paul Kagame guhungabanya umutekano wo mu burasirazuba bwa RDC, agaragaza uburyo uyu Munye-Congo yananiwe gukorera igihugu cye, ahitamo gushakira urwitwazo mu baturanyi.

Yagize ati “Ikibazo si Kagame, umuvandimwe Perezida wa Repubulika y’u Rwanda. Akorera igihugu cye ibyiza. Buri cyose akwiye gukorera igihugu cye, aragikora. Perezida Tshisekedi we ibyo asabwa gukorera igihugu cye ntabwo abikora. Ngaho mugereranye aba bantu bombi.”

Mamba yatangaje ko Tshisekedi adakwiye gukomeza kuvuga u Rwanda, cyane ko ari igihugu gifite umubare w’abaturage ujya kungana n’uw’abatuye muri Kinshasa, ahubwo ko akwiye gukora ibishoboka kugira ngo umutekano ugaruke mu burasirazuba bwa RDC.

Uyu yavuze ko Abanyekongo bihanganiye Felix Tshisekedi gukomeza kuba perezida atari ukubera ubushobozi bwe ahubwo kubera se,Etienne Tshisekedi.

Uyu yavuze ko abanyekongo bashaka kwitura nyakwigendera Etienne Tshisekedi,wamaze imyaka 30 mu guharanira politiki nziza itarimo urugomo n’ibindi bibi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa