skol
fortebet

Uwiyamamariza kuyobora RDC yijeje abaturage ko natsinda azahita afata u Rwanda

Yanditswe: Friday 08, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Noël Tshiani, umwe mu bahataniye umwanya w’Umukuru w’Igihugu muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, yavuze ko natorwa, azaha u Rwanda amasaha 48 yo kuba rwavuye muri Congo, bitaba ibyo Ingabo za FARDC ngo zizinjira mu Rwanda zigera i Kigali.

Sponsored Ad

Uyu mugabo ari kwiyamamariza kuyobora RDC. Ni umukandida wigenga mu matora azaba ku wa 20 Ukuboza 2023.

Mu kiganiro yagiranye na CPG, urubuga rutangirwaho ibiganiro bya politiki, yagize ati “Njye nimba Perezida wa Repubulika, mbasezeranyije ibi bikurikira. Reka ntekereze ko FARDC n’inzego z’umutekano, zihagaze neza ku bijyanye n’amahugurwa, ibikoresho, amayeri y’urugamba n’ibindi. Reka mvuge ko izo nzego zihagaze neza.”

“Igihe cyose nzaba nizeye ko zihagaze neza, reka mbabwire ikintu kimwe, nzaha u Rwanda amasaha 48 yo kuba rwavuye muri RDC, nirutava muri Congo, muzabyuka mu gitondo musange FARDC iri i Kigali. Kandi izava i Kigali dushyizeho ubutegetsi buzaba bushobora gukorana neza na RDC.”

Noël Tshiani ni uwa 19 mu bakandida 24 bari guhatanira kuyobora RDC. Ni umwe mu bantu bamaze iminsi bavugwa cyane muri politiki ya Congo ahanini biturutse ku mushinga w’itegeko yajyanye mu Nteko uvuga ingingo y’ “Ubunye-Congo” [la congolité] yakunze gushyira imbere.

Noël Tshiani yigeze gutanga ikirego mu rukiko rushinzwe kurengera itegekonshinga asaba ko kandidatire ya Moïse Katumbi iteshwa agaciro kuko atari umukongomani wuzuye.

Uyu yavuze ko afite ubwenegihugu bw’Ubutaliyani kandi ko Perezida wa Kongo agomba kugira ubwenegihugu bumwe gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa