skol
fortebet

Visi Perezida wa Kenya yise irahira rya Odinga igitaramo cy’ urwenya

Yanditswe: Thursday 01, Feb 2018

Sponsored Ad

Willam Ruto, Visi Perezida wa Kenya yavuze ko umuhango wabaye ku munsi w’ ejo tariki 31 Mutarama 2018 w’ irahira rya Raila Odinga ari igitaramo cy’ urwenya ‘Comedy show’.
Raila Odinga ni umunyapolitiki utavuga rumwe n’ ubutegetsi, amatora ya mbere yabaye ku kwezi kwa Kanama 2017 ibyayavuyemo biteshywa, nyuma hakorwa andi matora Raila yanga kuyitabira. Raila avuga ko icyatumye atitabira amatora ya kabiri ari uko yari yasabye ko bamwe mubakozi ba komisiyo y’ amatora bakurwa kuri iyi komisiyo (...)

Sponsored Ad

Willam Ruto, Visi Perezida wa Kenya yavuze ko umuhango wabaye ku munsi w’ ejo tariki 31 Mutarama 2018 w’ irahira rya Raila Odinga ari igitaramo cy’ urwenya ‘Comedy show’.

Raila Odinga ni umunyapolitiki utavuga rumwe n’ ubutegetsi, amatora ya mbere yabaye ku kwezi kwa Kanama 2017 ibyayavuyemo biteshywa, nyuma hakorwa andi matora Raila yanga kuyitabira. Raila avuga ko icyatumye atitabira amatora ya kabiri ari uko yari yasabye ko bamwe mubakozi ba komisiyo y’ amatora bakurwa kuri iyi komisiyo ntibikorwe.

Nubwo Raila yanze kwitabira aya matora ya kabiri ntibyamubujije gutegura umuhango kurahirira kuyobora Kenya nubwo Uhuru Kenyatta watowe n’ abaturage yari yamaze kurahira.

Uku kurahira kwa Raila Odinga nibwo visi Perezida wa Kenya William Ruto yise igitaramo cy’ urwenya.

Ibi Ruto abitangaje nyuma y’ umunsi umwe Odinga arahiye. Irahira rya Odinga ryatumye amateleviziyo atatu Citizen TV, KTN, NTV afungwa azira gutangaza uyu muhango.

Uretse aya mateleviziyo yafunzwe magingo aya n’ abadepite bo mu mashyaka atavuga rumwe n’ ubutegetsi bari mu mazi abira ndetse bashobora no gukurikiranwa mu nkiko.

Umuhango w’ irahira rya Odinga wabaye mu mahoro urangira nta maraso amenetse. Gusa mbere y’ uko uyu muhango uba Leta ya Kenya yari yatangaje ko nta muntu uri bwemererwe kugera ku kibuga cya Uhuru Park aho uyu muhango wabereye.

Amakuru aturuka muri Kenya aravuga ko imbuga nkoranyambaga muri Kenya zishobora zigiye gufungwa kugira ngo Raila Odinga atabwe muri yombi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa