skol
fortebet

Vladmir Putin yatumiye Perezida Museveni: Umubano w’ ibihugu byabo uhagaze ute?

Yanditswe: Friday 25, Nov 2016

Sponsored Ad

Perezida w’ Uburusiya Valadmir Putin yoherereje mugenzi wa Uganda ,Yoweri Kaguta Museveni ubutumire.
Ibi ni ibyatangajwe na ambasaderi mushya w’ Uburusiya muri Uganda, Mr Alexander Dmitrievich Polyakov.
Ubu butumire Amb. Polyakov yabushyikirije Perezida Museveni ku munsi w’ ejo tariki 24 Ugushyingo 2016 ubwo yamushyikirizaga impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye muri Uganda.
Itangazo ambasade y’ Uburusiya muri y’ Uganda yashyize ahagaragara ntirigaragaza niba Perezida Museveni yemeye (...)

Sponsored Ad

Perezida w’ Uburusiya Valadmir Putin yoherereje mugenzi wa Uganda ,Yoweri Kaguta Museveni ubutumire.

Ibi ni ibyatangajwe na ambasaderi mushya w’ Uburusiya muri Uganda, Mr Alexander Dmitrievich Polyakov.

Ubu butumire Amb. Polyakov yabushyikirije Perezida Museveni ku munsi w’ ejo tariki 24 Ugushyingo 2016 ubwo yamushyikirizaga impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye muri Uganda.

Itangazo ambasade y’ Uburusiya muri y’ Uganda yashyize ahagaragara ntirigaragaza niba Perezida Museveni yemeye ubutumire ngo rivuge n’ igihe umubonano w’ aba bakuru b’ ibihugu uzabera.

Ibyo wamenya ku mubano w’ ibi bihugu

Umubano wa Uganda n’ Uburusiya ukomeje kumera neza, kuri ubu Uburusiya bufite gahunda yo kubaka umuturirwa muri Uganda. Biteganyijwe ko uyu muturirwa uzaba uhagaze miliyoni 4,5 z’ amadorali y’ Amerika, ni triliyari zirenga eshatu z’ amafaranga y’ u Rwanda (3 200 000 000 000).

Mu bindi igisikare cya Uganda UPDF giherutse kugura mu Burusiya indege z’ intambara zigera kuri 30.

Leta ya Uganda iherutse gutangaza ko ishaka kunoza umubano w’ Uburusiya n’ Afurika y’ iburasirazuba, kugira ngo Africa y’ iburasirazuba ige yohereza mu Burusiya ibicuruzwa birimo ibiribwa n’ ibindi.

Uretse ambasaderi w’Uburusiya ku wa 23 Ugushyingo 2016 Perezida Museveni yakiriye abandi batandatu bagiye guhagararira ibihugu byabo muri Uganda. Harimo Umunya Egypte Mai Taha Mohammed Khali, Dmitry Kutel wa Belarus, umunya Indonesia Soehardjono Sastromihardjo, umunya Palestine Nasri Abujaish, umunya Switzerland Ralph Heckner n’ umunya Pakistan Mr Raza Bashir.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa