skol
fortebet

William Ruto warahiye muri Kenya ,kuri Perezida Suluhu wa Tanzaniya ngo n’impano yahawe EAC

Yanditswe: Tuesday 13, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida mushya wa Kenya , William Ruto warahiriye kuyobora iki gihugu ku ncuro ya 5 kuva kenya yabona ubwigenge mu 1963 ngo n’impano yahawe Afurika y’Uburasirazuba

Sponsored Ad

Perezida mushya wa Kenya , William Ruto warahiriye kuyobora iki gihugu ku ncuro ya 5 kuva kenya yabona ubwigenge mu 1963 ngo n’impano yahawe Afurika y’Uburasirazuba.

Ibi byavuzwe na Perezida wa Tanzaniye Madm Samia Suluhu nawe wari watumiwe muri ibi birori, ubwo yagezaga imbamutima ze ku mbaga y’abanya Kenya bari baje kwakira indahiro ya Perezida wabo mushya.

Ruto yavuze ko amatora yabaye mu gihugu cyiwe " tariki 9 kanama (8) yabaye guhitamo ikerekezo kizima cya Kenya twifuza".

Mw’ijambo rye arangije kurahira, Ruto yavuze ko ayo matora "yabaye intangiriro."

Yashimiye abajejwe ubutabera na komisiyo y’amatora ku buziranenge berekanye mu gutunganya uburyo bunoze bw’amatora.

Abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba, EAC, bose bari bitabiriye ibirori byo kwimika umukuru mushya wa Kenya, Willian Ruto.

Ibirori byabereye ku kibuga cya Kasarani, mu murwa mukuru, Nairobi.

Hari abakuru b’ibihugu n’amareta barenga 20, abo muri EAC nta n’umwe wari wasigaye

Ishyirahamwe ry’ibihugu bya Afrika y’Uburasirazuba rigizwe na Kenya, Tanzania, Uburundi, Urwanda, Uganda, Sudan y’Epfo na Republika ya Demokrasi ya Congo yinjiye muri uyu mwaka.

Kuva mu kwezi kwa karindwi riyobowe n’umukuru w’uburundi, Evariste Ndayishimiye mu gihe cy’umwaka.

"Mama Wetu" -nk’uko Perezida wa Kenya yise uwa Tanzania, Samia Suluhu Hassan - yavuze ko abanya-Kenya "bahaye impano EAC mu gutunganya amatora arangwa n’amahoro".

Kenya isanzwe ari igihugu gifite ubutunzi bukomeye mu karere kandi gifite uruhare mu migenderanire y’ubukungu n’ibihugu by’akarere.

Prezida Suluhu yavuze ko amatora yarangiye ubu hasigaye ko abanya-Kenya bubaka igihugu cyabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa