skol
fortebet

William Ruto yarahiriye kuba Perezida wa gatanu wa Kenya

Yanditswe: Tuesday 13, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Dr William Samoei Ruto yarahiriye kuba Perezida wa Gatanu wa Kenya mu muhango wabereye kuri Stade ya Kasarani witabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bagera kuri 20.
Abaturage ba Kenya barenga ibihumbi 60 bateraniye muri Stade Kasarani i Nairobi mu muhango w’irahira rya Perezida mushya w’iki gihugu, William Ruto.
Polisi y’iki gihugu yatangaje ahagana saa kumi n’imwe z’igitondo ko iyi stade yuzuye bityo abaturage bakwigumira mu rugo bagakurikirana uyu muhango kuri TV.
Bwana Ruto, Raila (...)

Bwana Ruto, Raila Odinga wari uhanganye cyane na William Ruto ntabwo yitabiriye uyu muhango nyuma yo kuvuga ko afite "impungenge zikomeye" ku byavuye mu matora.

Mu bitabiriye uyu muhango harimo ba perezida bose bo mu karere ka EAC barimo na Perezida Kagame waraye I Nairobi.

Umukuru w’igihugu mushya yarahiye indahiro ebyiri arahizwa n’umwanditsi mukuru w’ubucamanza.

Perezida mushya wa Kenya yashikirijwe igitabo cy’itegekonshinga n’inkota, ibimenyetso by’uko ashyikirijwe ubutegetsi.

Rigathi Gachagua nawe yarahiye nka Visi Perezida wa Kenya.

Ruto yatsinze amatora arushije amajwi make cyane Odinga. Ruto yagize 50.5%, Odinga agira 48.8%.

Odinga yavuze ko amatora yibwe, ariko urukiko rw’ikirenga ruvuga ko amatora yabaye mu bwisanzure kandi ntawarenganyijwe.

Ruto yari asanzwe ari Visi Perezida wa Uhuru Kenyatta muri iyi myaka cumi yari amaze ku butegetsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa