skol
fortebet

Zambiya : Abategetsi bateguje kutazubaha umugambi w’America ubahatira kwemera ubutinganyi

Yanditswe: Friday 24, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ishyara ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Zambiya PF (Patriotic Front) ryahishuye ko America iri gutiza umurindi umuco w’ubutinganyi mu bihugu by’Afurika y’amajyepfo kandi ibigambiriye.

Sponsored Ad

Ishyara ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Zambiya PF (Patriotic Front) ryahishuye ko America iri gutiza umurindi umuco w’ubutinganyi mu bihugu by’Afurika y’amajyepfo kandi ibigambiriye.

Umuyobozi w’iryo shyaka rya PF , Given Lubinda yatangaje ko Perezida w’America Joe Biden yamaze gutegura itegeko rireba abakuru b’ibihugu n’iteka ryo guha agaciro ubutinganyi mu bihugu byabo kandi bakarishyigikira nta guca ku ruhande

Yongeye ho nk’ishyaka rya Patriotic Front bahamagarira abanya Zmbiya kutemera umugambi w’America utesha agaciro indangagaciro zabo no kwihagararaho hagamijwe guca agasuzuguro no kubahindura ku nyungu bwite.

Yongeyeho ati: "Kubera ko umubano w’ibihugu byombi ndetse n’ubufasha bw’amahanga muri Amerika bifitanye isano n’uburenganzira bw’ abatinganyi ( LGBTQ), Zambiya ishobora kongera gusuzuma umubano wayo na Amerika."

Yasabye Abanyazambiya "kudatatira amahame yabo, indangagaciro z’igihugu, idini n’umuco kugira ngo bashimishe Abanyamerika".

Impuruza y’iri shyaka ije mbere gato y’uruzinduko rwa Vice Prezida w’America Kamala Harris azagirira muri Zambiya mu cyumweru gitaha.

Ku ya 14 Werurwe 2024, Perezida Hakainde Hichilema yemeye kubahiriza amategeko ya Zambiya ahana abaryamana bahuje ibitsina kandi avuga ko ari ibinyoma kuvuga ko guverinoma ye ishyigikiye uburenganzira bw’abahuje ibitsina.

Mu ruzinduko rwe rw’iminsi icyenda muri Afurika rutangira ku ya 26 Werurwe, biteganijwe ko Madamu Harris azasura Gana na Tanzaniya, aho iri tegeko ry’ ababana bahuje ibitsina ryakumiriwe.

Muri Uganda, ku wa kabiri, abadepite bemeje umushinga w’itegeko rirwanya abaryamana bahuje ibitsina rishyiraho ibihano bikaze ku muntu wese ukora ibikorwa by’abahuje ibitsina muri ubwo buryo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa