skol
fortebet

Zelensky asaba ko Uburusiya bufatirwa ibindi bihano bishya

Yanditswe: Wednesday 12, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yashishikarije ibihugu gufatira Uburusiya ibindi bihano nk’igisubizo ku "nkubiri nshya y’iterabwoba", nyuma y’ibitero kuri Ukraine byo ku wa mbere.

Sponsored Ad

Abantu batari munsi ya 19 barishwe naho abandi barakomereka ubwo misile z’Uburusiya zakubitaga mu turere dutandukanye tw’igihugu.

Mu mvugo yumvikanamo kudatezuka, Zelensky yavuze ko ibyo bitero icyo bizakora gusa ari "ugutinzaho gato kongera kwiyubaka kwacu".

Nyuma yuko ku wa kabiri hagabwe ibindi bitero, Zelensky yasabye uburengerazuba (Uburayi n’Amerika) gushaka uburyo bushya bwo kotsa igitutu cya politiki Uburusiya no gufasha Ukraine.

byo yabisabye nyuma yuko ku wa kabiri agiranye ibiganiro byihutirwa byo mu buryo bw’iyakure n’abategetsi bo mu itsinda rya G7 ry’ibihugu bikize ku isi.

Itsinda rya G7 - rigizwe na Canada, Ubufaransa, Ubudage, Ubutaliyani, Ubuyapani, Ubwongereza n’Amerika - ryasezeranyije gukomeza guha igihugu cye imfashanyo "y’amafaranga, ijyanye n’imibereho, iya gisirikare, iyo mu rwego rwa diplomasi n’iyo mu rwego rw’amategeko", "kugeza igihe cyose bizasaba".

Zelensky yagize ati: "Ku nkubiri nk’iyi nshya y’iterabwoba hagomba kubaho inkubiri nshya yo kubiryoza Uburusiya - ibihano bishya, uburyo bushya bwo kotsa igitutu cya politiki n’uburyo bushya bwo gufasha Ukraine.

"Leta y’iterabwoba igomba kubuzwa kugira n’igitekerezo cyuko inkubiri y’iterabwoba n’imwe ishobora kugira ikintu na kimwe iyigezaho".

Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yavuze ko ibyo bitero byari ukwihimura ku iturika ryo ku wa gatandatu ku iteme ry’ingenzi rihuza Uburusiya n’umwigimbakirwa rwa Crimea.

Ibihugu byo mu burengerazuba bisanzwe byaramaze gufatira Uburusiya ibihano byo mu nzego nyinshi byibasira ubucuruzi bw’Uburusiya hamwe n’inshuti za Putin, kuva Uburusiya bwagaba igitero kuri Ukraine mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka.

Ibi birimo nko gukura amabanki akomeye yo mu Burusiya mu buryo mpuzamahanga bw’ubutumwa mu by’imari buzwi nka Swift, no gufatira ibihano Abarusiya barenga 1,000 n’ibikorwa by’ubucuruzi - barimo n’abanyemari bafite ijambo muri politiki y’Uburusiya.

Mu gihe Amerika yahagaritse gutumiza ibitoro byose na gas (gaz) by’Uburusiya, umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE) ukomeje gutseta ibirenge mu kubigenza gutyo, kubera ko ucungira ku Burusiya ku kigero kigera hafi kuri 40% cya gas ucyenera.

Ibitero bya misile byo ku wa mbere byabaye ibya mbere bikaze byibasiye Ukraine kuva mu minsi ya mbere y’intambara.

Byinshi byibasiye Kyiv - bwa mbere mu mezi uyu murwa mukuru wibasirwa, kandi ibitero byabayeho mbere ntibyakubise rwagati mu murwa mukuru.

Uduce turimo abasivile, nk’ahantu hazwi cyane abantu bakunze kujya kuruhukira hamwe n’aho abana bakinira, hibasiwe n’ibyo bitero byo mu masaha ya mu gitondo ubwo abantu baba basiganwa no kujya ku kazi.

Ibikorwa-remezo byarashenywe, bituma umuriro w’amashanyarazi ubura mu duce twinshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa