skol
fortebet

Zelensky yabeshyuje amakuru avuga ko Bakhmut yigaruriwe n’Uburusiya

Yanditswe: Monday 22, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yashimangiye ko Bakhmut "itigaruriwe" n’Uburusiya nubwo itsinda ry’abacanshuro rishyigikiwe n’Uburusiya ryavuze ko ryayigaruriye.

Sponsored Ad

Perezida wa Ukraine yabivugiye mu ruzinduko i Hiroshima mu Buyapani, mu nama y’itsinda ry’ibihugu birindwi bikize cyane ku isi rizwi nka G7.

Mbere yaho, Yevgeny Prigozhin yashinze itsinda ry’abacanshuro rya Wagner yari yavuze ko iri tsinda ryigaruriye uyu mujyi wo mu burasirazuba bwa Ukraine.

Ariko abo mu gisirikare cya Ukraine babwiye BBC ko igisirikare cya Ukraine kikigenzura inyubako nkeya zo mu nkengero y’uwo mujyi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku munsi wa nyuma w’iyo nama ya G7, Zelensky yanze gutanga amakuru yose y’uko ibintu bimeze.

Ariko yavuze ko uwo mujyi, kuva mu kwezi kwa Kanama (8) umwaka ushize uberamo urugamba rwa mbere rumaze igihe kirekire kandi rwiciwemo abantu benshi cyane muri iyi ntambara, "utigaruriwe" n’Uburusiya "kugeza uyu munsi".

Zelensky yagereranyije Bakhmut na Hiroshima, yagabweho igitero cy’igisasu kirimbuzi mu ntambara ya kabiri y’isi, asezeranya "kongera kubaka" igihugu cye nkuko Ubuyapani bwabigenje.

Mbere yaho ku cyumweru, yasuye urwibutso rw’amahoro rwa Hiroshima Peace Memorial Park ari kumwe na Minisitiri w’intebe w’Ubuyapani Fumio Kishida – aho Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zasutse igisasu kuri uwo mujyi mu 1945.

Zelensky yahashyize indabo mu kwibuka abiciwe muri icyo gitero.

Nyuma yo guhura na Kishida, yateye intambwe yerekeza mu cyumba cy’inama cy’urwo rwibutso rw’amahoro, kuganira n’abanyamakuru.

Ubwo yinjiraga, umunyamakuru umwe w’umugore yateye hejuru agira ati: "Slava Ukraini [Icyubahiro kuri Ukraine]". Zelensky yikirije n’umutwe yemeranya na we.

Zelensky yagiye atanga ingero nyinshi z’aho Hiroshima ihuriye na Ukraine, avuga ko amafoto y’uwo mujyi wo mu Buyapani nyuma yuko wari umaze kuraswaho igisasu, amwibutsa Bakhmut y’uyu munsi.

Yasezeranyije ko hazabaho "kongera kubaka" Ukraine nk’uko byagenze ku Buyapani.

Yagize ati: "Ubu Hiroshima yongeye kubaka umujyi wayo, kandi dufite inzozi zo kongera kubaka imijyi yacu".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa