skol
fortebet

Zelensky yasabye ko Uburusiya buhabwa ’igihano gikwiye’

Yanditswe: Thursday 22, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yabwiye inteko rusange y’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) ko Uburusiya bugomba guhabwa "igihano gikwiye" kubera gutera igihugu cye.

Sponsored Ad

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yabwiye inteko rusange y’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) ko Uburusiya bugomba guhabwa "igihano gikwiye" kubera gutera igihugu cye.

Mu butumwa bwa videwo bwari bwafashwe amashusho mbere yuko butangazwa (butari ’live’), Zelensky yasabye ko hashyirwaho urukiko rwihariye ku ntambara yo muri Ukraine.

Yanasobanuye, ingingo ku yindi, ibyo avuga ko ari ibyaha byo mu ntambara byakozwe n’Uburusiya.

Yanatangaje icyo yise "ihinamvugo" (formula/formule) cyangwa uburyo amahoro yagerwaho, burimo kongera ubufasha bwa gisirikare no guhana Uburusiya ku rwego rw’isi.

Ijambo rye hari benshi barihagurukiye mu nteko ya ONU mu rwego rwo kuriha icyubahiro.

Mu magambo yo mu ntangiriro, Zelensky yashinje Uburusiya guteza "umuhengeri [imidugararo] mubi cyane" kubera "intambara itemewe n’amategeko".

Yavuze iryo jambo rye ku wa gatatu, ari na wo munsi Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yahamagaje inkeragutabara (abasirikare bari barasezerewe mu kazi) 300,000 ngo zitabire akazi.

Icyo cyemezo cya Putin cyatumye hahita haba imyigaragambyo, idakunze kubaho, mu mihanda yo mu Burusiya.

Zelensky yavuze ko icyo cyemezo cyagaragaje ko ’umwanzi’ atari uwo kwizerwa ku bijyanye n’ibiganiro by’amahoro.

Yamaganye gahunda iherutse gutangazwa n’Uburusiya mu turere bwigaruriye muri Ukraine, yo gukoresha amatora ya kamarampaka (referendum) yo kuba twakwinjira mu butaka bw’Uburusiya.

Ku wa kabiri, iyo gahunda y’Uburusiya yamaganywe n’abategetsi bo mu burengerazuba (Uburayi n’Amerika) muri iyi nteko rusange ya ONU.

Nubwo Zelensky yumvikanishije ko Uburusiya atari ubwo kwizerwa ku biganiro, ku wa gatatu ibi bihugu byombi byahanye imfungwa zo mu ntambara.

Abarwanyi 215 basubijwe ku ruhande rwa Ukraine, barimo n’abanyamahanga 10.

Ni mu gihe Uburusiya bwakiriye abasirikare 55 babwo, hamwe n’umunyapolitiki w’Umunya-Ukraine ushyigikiye Uburusiya, Viktor Medvedchuk, uregwa ubugambanyi muri Ukraine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa