skol
fortebet

Zimbabwe: Dore umugabo bikekwa ko yihishe inyuma y’ igisa na kudeta

Yanditswe: Friday 17, Nov 2017

Sponsored Ad

Mu gihe ibintu bitarasobanuka neza mu gihugu cya Zimbabwe ngo hamenyekane niba Perezida Robert Mugabe asimburwa ku butegetsi cyangwa yemererwa kurangiza ye, hari umugabo ukekwaho ko yaba ariwe wihishe inyuma y’ igisa no guhirika Mugabe ku butegetsi.
Uwo mugabo ni Emmerson Mnangagwa visi Perezida wa Zimbabwe wari uherutse kwirukanwa na Perezida Mugabe agahungira mu gihugu cya Afurika y’ Epfo.
Emmerson Mnangagwa ni umwe mu bahabwaga amahirwe yo kuzasimbura Perezida Mugabe umaze imyaka 37 (...)

Sponsored Ad

Mu gihe ibintu bitarasobanuka neza mu gihugu cya Zimbabwe ngo hamenyekane niba Perezida Robert Mugabe asimburwa ku butegetsi cyangwa yemererwa kurangiza ye, hari umugabo ukekwaho ko yaba ariwe wihishe inyuma y’ igisa no guhirika Mugabe ku butegetsi.

Uwo mugabo ni Emmerson Mnangagwa visi Perezida wa Zimbabwe wari uherutse kwirukanwa na Perezida Mugabe agahungira mu gihugu cya Afurika y’ Epfo.

Emmerson Mnangagwa ni umwe mu bahabwaga amahirwe yo kuzasimbura Perezida Mugabe umaze imyaka 37 ayobora Zimbabwe. Mnangagwa uzwi ku izina ‘The Crocodile, Ngona’ bitewe no kuba ari umugabo utinyitse. Niwe abatavugarunwe na Mugabe bavuga ashobora kuyobora Leta y’ inzibacyuho mu gihe yaba ishyizweho hategerejwe amatora y’ umukuru w’ igihugu.

‘Ngona’ ikinyamakuru Afrikmag cyatangaje ko ari we mutegetsi mukuru wenyine uzwiho gufata umuhanda akagenda nta modoka zimucungiye umutekano .

Kuva ku wa Gatatu igisirikare cya Zimbabwe ni cyo kirimo kugenzura igihugu. N’ abapolisi ba Zimbabwe ubu baragenzurwa n’ ingabo.

Perezida Mugabe aracyafungiwe iwe mu rugo. Ejo ku wa Kane Perezida Mugabe n’ igisirikare bahuriye mu biganiro hatamenyana byinshi mu byavugiwemo gusa ikizwi ni uko Perezida Mugabe w’ imyaka 93 yagaragaje ko atarava ku izima ngo abe yatanga ubutegetsi. Ngo yasabye ko bamureka akarangiza manda ye ibindi bikaza nyuma.

Mu bihe bitandukanye Perezida Mugabe yagiye avuga ko adafite gahunda yo gutanga ubutegetsi agihumeka. Ndetse no mubahabwaga amahirwe yo kuzamusimbura harimo umugore Grace Mugabe kuri ubu abatavugarumwe n’ ubutegetsi bavuga ko yahungiye muri Namibia. Nubwo bimeze gutyo ariko Namibia yo ihakana kuba Grace Mugabe yaba yarayihungiyemo.

Ku rundi ruhande intumwa z’ umuryango w’ uhuza ibihugu by’ Afurika y’ amagepfo SADEC ziteraniye muri Botswana ziga uburyo zarangiza ikibazo cya Zimbabwe mu mahoro.

Emmerson Mnangagwa w’ imyaka 75 y’ amavuko ukekwaho kuba ariwe wihishe inyuma y’ igisa na kudeta akaba ari nawe uhabwa amahirwe yo kuyobora inzibacyuho avugwaho kuba mu myaka yatambutse yaragiye yicisha abatavuga rumwe n’ ubutegetsi bwa Zimbabwe.

Emmerson Mnangagwa yari inshuti y’ akadasohoka ya Robert Mugabe, bivugwa ko ari nawe washyiraga mu bikorwa ibyifuzo bya Mugabe.

Mnangagwa yabaye Minisitiri w’ ubutabera, aba Minisitiri w’ ingabo yigeze no kuba Minisitiri w’ imiturire n’ imari.

Abamuvugaho kuba inyuma yo gushaka guhirika Perezida Mugabe ku butegetsi babishingira ku kuba igisirikare kivuga ko cyafashe ubutegetsi ngo kigizeyo abo kita abanyabyaha bari mu ishyaka riyoboye igihugu ariko mu bigaragara Emmerson Mnangagwa akaba atari muri abo.

Umunyapolitiki ukomeye mu batavuga rumwe n’ ubutegetsi bwa Zimbabwe Morgan Tsvangirai niwe uhabwa amahirwe yo kuva visi Perezida w’ inzibacyuho igihe yaba ishyizweho.

Ibitekerezo

  • gusababikoremumahorongicyonifuzanukumusazamugabeyakumvikana ni joseph

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa