skol
fortebet

Zimbabwe: Perezida Mugabe yagiriwe inama yo kwandika igitabo ku buzima bwe aho kwirushya arwanira ubutegetsi

Yanditswe: Saturday 17, Jun 2017

Sponsored Ad

Uwahoze ari minisitiri w’intebe wungirije wa Zimbabwe, Arthur Mutambara, yabaye nk’ukoma mu nkokora ishyaka rya Zanu-PF riri ku butegetsi abwira abayoboke baryo, niba bamukunda koko, gufasha Perezida Robert Mugabe kwandika igitabo ku buzima bwe aho kwirushya ahanganira gutorwa.
Uyu mugabo w’imyaka 51, ibi yabivugiye imbere y’abarwanashyaka bakuru ba Zanu-PF ubwo yamurikaga igitabo gishingiye ku buzima bwe mu murwa mukuru, Harare.
Mutambara yagize ati “Robert Mugabe niwe muntu wa mbere (...)

Sponsored Ad

Uwahoze ari minisitiri w’intebe wungirije wa Zimbabwe, Arthur Mutambara, yabaye nk’ukoma mu nkokora ishyaka rya Zanu-PF riri ku butegetsi abwira abayoboke baryo, niba bamukunda koko, gufasha Perezida Robert Mugabe kwandika igitabo ku buzima bwe aho kwirushya ahanganira gutorwa.

Uyu mugabo w’imyaka 51, ibi yabivugiye imbere y’abarwanashyaka bakuru ba Zanu-PF ubwo yamurikaga igitabo gishingiye ku buzima bwe mu murwa mukuru, Harare.

Mutambara yagize ati “Robert Mugabe niwe muntu wa mbere w’ingirakamaro muri iki gihugu. … Kuva mu 1960 kugeza uyu munsi niwe uri ku ruhembe rw’umuheto wa politiki ya Zimbabwe….Turashaka kubona igitabo mu mwaka utaha, si amatora rwose….Reba nawe, imyaka 57 yose habe n’impapuro cyangwa se agatabo gato cyane kamuvugaho!? ….Niba mukunda Perezida Mugabe koko, ndabasabye mumwemerere yandike igitabo cy’ubuzima bwe (autobiography) noneho tuzajye tumwigiraho byinshi.”

Mutambara yabaye minisitiri w’intebe wungirije 2009-2013.

Abagize ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Mugabe basabye abarwanashyaka ba Zanu-PF gusimbuza Mugabe badasize umugore we, Grace Mugabe, ukunda kugira ijambo rikomeye mu byemezo bifatwa n’iri shyaka.

Ku myaka 93, Robert Mugabe yemejwe n’ishyaka rye nk’umukandida uzarihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu mwaka utaha wa 2018.

Usibye Robert Mugabe, nta wundi mukuru w’igihugu Zimbabwe yigeze igira kuva igihugu cyibohora ingoma ya gikoloni.

Ibitekerezo

  • ariko ubyu uyu mugobo avuga nibyo burenseko atiri mugabe wenyine utandika ibitabo nabaperezida bafurika muri rusajye nibandika ibitabo sinzi impanvu kandi bafite ubushobozi cyakora mugabe mbere yuko ayobora harinyo yandinse ibijyanye no kuyobora sabaturage bamutoro nibamutora azategeke nacyo bitwaye ubwo niwe ubikwiye cyakora ndinkumujyanama wa Mugabe namugira inama yokurekura intebe yubuyobozi akayiha umugorewe grace

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa