skol
fortebet

Zimbabwe: Umunyapolitiki Utavuga Rumwe n’Ubutegetsi Yarekuwe

Yanditswe: Wednesday 31, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko rw’i Harare muri Zimbabwe kuri uyu wa kabiri rwarekuye umunyapolitike utavuga rumwe n’ubutegetsi, Job Sikhala, nyuma y’iminsi hafi 600 afunze by’agateganyo ku byaha akurikiranyweho byo guteza imvururu muri rubanda mu mwaka wa 2022.

Sponsored Ad

Sikhala, w’imyaka 51, ukuriye ishyaka rya Citizens Coalition for Change (CCC) ritavuga rumwe n’ubutegetsi amaze gufatwa inshuro zibarirwa muri mirongo kuva yatangira inzira ya politike mu 1999.

Yafunzwe muri 2022 aregwa gutambamira ubutabera no guteza imvururu muri rubanda nyuma y’uko ashinje ishyaka riri ku butegetsi, ZANU PF kwica umwe mu bakangurambaga b’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi.

Ishyaka riri ku butegetsi muri Zimbabwe ryarabihakanye. Sikhala na we ahakana ibyo aregwa.

Ku wa kabiri umucamanza yamuhamije icyaha cyo guteza imvururu muri rubanda ariko rumukatira igifungo cy’imyaka 2 isubitse kuko amaze igihe kirekire afunze.

Umunyamategeko we Harrison Nkomo yabwiye abanyamakuru hanze y’urukiko ko agomba guhita asohoka kandi ko bazajuririra icyemezo cy’urukiko kimuhamya icyaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa