skol
fortebet

Zimbabwe yatangaje ko kuya 23 kanama ariyo tariki ntaregwa bazatora Perezida

Yanditswe: Wednesday 31, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida w’igihugu cya Zimbabwe Emmerson Mnangagwa yagennye itariki ya 23 Kanama uyu mwaka wa 2023, nk’itariki rusange igihugu cye kizinjira mu matura y’umukuru w’igihugu n’abagize inteko ishinga amategeko.

Sponsored Ad

Ni itariki yazamuye ukwivumbura kw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bo mu ishyaka rya CCC (Citizens Coalition for Change) bari gusaba ko habaho igenzura kuri lisiti z’abakandida, kuko bamwe mubo batanze batayiriho ku mpamvu zitazwi.

Ikindi ngo n’abaturage bashyizwe ku rupapuro rw’itora ariko bakisanga bazajya gutorera ku birometero byinshi ugereranije n’aho batuye, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakabibona nko kubananiza no kurushya abo babona ko nta majwi bazabakuraho.

Icyakora urwego rushinzwe itora muri iki gihugu rwavuze ko ibibazo byose bizakemurwa n’igenzura rigiye gukorwa kuri liste z’itora vuba aha.

Si abatavuga rumwe n’ubutegetsi gusa bashinja leta gushaka gukora uburiganya mu matora, na America ya byinjiyemo aho yakanguriye abenegihugu kwizera neza ko ibyo batoye byahawe agaciro.

Ayo magambo yatumye Ambasaderi wa America muri Zimbabwe atumizwa ngo asobanure iby’ayo magambo yanyujijwe kuri murandasi bo bafata nko kugumura rubanda.

Amerika ihagaze ku magambo yayo, yari yashishikarije Abanyazimbabwe "kureba niba ijwi rybo ryumvikana cyangwa rihabwa agaciro mu matura ari hafi aha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa