skol
fortebet

2018 ngo ni umwaka w’ amateka mu bukerarugendo bwa Uganda

Yanditswe: Wednesday 31, Oct 2018

Sponsored Ad

Urwego rushinzwe ubukerarugendo muri Uganda UTB rwatangaje muri aya mezi abiri abiri asoza umwaka wa 2018, Uganda irimo kwakira abakerarugendo benshi ku kigero kitigeze kibazo mu mateka yayo. Abakerarugendo ngo batangiye kuba benshi kuva mu mezi 10 ashize.

Sponsored Ad

Umuyobozi wungirije wa UTB John Ssempebwa avuga ko magingo aya Uganda yamaze kurenza bamukerarugendo ibihumbi 300 ku bayisuye umwaka ushize.

Mu mwaka ushize wa 2017, Uganda yasuwe na bamukerarugendo miliyoni nibihumbi 400 ubu imaze gusurwa na miliyoni n’ ibihumbi 700. Umwaka ushize wa 2017 bamukerarugendo biyongeyeho ibihumbi 88 ariko ubu bamaze kwiyongeraho ibihumbi 300 kandi umwaka usigaje amezi abiri ngo urangire.

Umuyobozi wa UTB yizera ko uyu mwaka uzarangira Uganda aricyo gihugu cya mbere cyasuwe cyane muri Afurika kivuye ku mwanya wa 10 cyariho muri 2016 nk’ uko byatangajwe na Chimpreports.

Ssempebwa yabitangaje kuri uyu wa Kabili ubwo yatangizaga ubukangurambaga ku bukerarugendo buzwi nka Tulambule Christmass Tourism Campain. Uyu muyobozi yasabye abanya Uganda gushishikazwa n’ ubukerarugendo bw’ imbere mu gihugu avuga ko nabwo burimo kwaguka.

Yagize ati “Dufite abashoramari bashya, dufite amahoteli kandi amarembo arafunguye ku bashoramari ku bantu hose hasobora gukorerwa ibirori”

Godfrey Kiwanda Ssuubi , Umunyamabanga wa Leta ya Uganda ushinzwe , ubukerarugendo yavuze ko ubu bukangurambaga bwateguwe na guverinoma mu rwego rwo gushaka uko intego ya Perezida Museveni yo kugeza Uganda ku kigero cyo gusurwa na bamukerarugendo miliyoni 4 bitarenze 2020 yagerwaho.

Ibitekerezo

  • Visit Rwanda yo bihagaze bite ugereranije nabo baturanyi bacu?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa