skol
fortebet

Air France yashakaga gusubukura ingendo muri Mali yamaganiwe kure

Yanditswe: Thursday 12, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Guverinoma y’Igisirikare cya Mali yavuze ko ingendo z’indege za kompanyi y’Abafaransa, Air France, zerekeza muri iki gihugu cya Afurika y’iburengerazuba zizakomeza guhagarikwa kugeza igihe isuzuma ry’uruhushya rwabanjirije uru rirangiye.

Sponsored Ad

Iki cyemezo kibaye nyuma y’umunsi umwe Air France itangaje ko ifite gahunda yo gusubukura ingendo zerekeza muri Mali, zari zahagaritswe muri Kanama nyuma y’ihirika ry’ubutegetsi rya gisirikare ryavanyeho guverinoma y’abasivili mu gihugu cy’abaturanyi cya Niger.

Minisiteri ishinzwe gutwara abantu n’ibintu yatangaje ko Ikigo cy’igihugu gishinzwe indege cya Mali gikomeje “gusuzuma icyifuzo cyatanzwe na Air France cyo gusubukura indege.”

Kubera iyo mpamvu, “ingendo zerekeza mu gihugu zirakomeza guhagarikwa mu gihe cyo gusuzuma dosiye.”

Iri tangazo ryashinje iyi kompanyi kuba yarahagaritse mu buryo butemewe ingendo zayo mu gihugu nta nteguza kandi nta makuru ahagije ibanje guha abayobozi ndetse n’abakiriya nk’uko tbivugwa na Anadolu Agency.

Guverinoma y’inzibacyuho yongeye gushimangira kandi ko “yiyemeje kurengera ubusugire bwa Mali.”

Air France yakoraga ingendo zirindwi buri cyumweru zerekeza muri Mali n’eshanu muri Burkina Faso mbere yo kuyihagarika ku itariki ya 7 Kanama bafunze ikirere cya Niger.

Ku wa Kabiri, Air France yari yerekanye ko izasubukura ingendo ku murwa mukuru wa Mali, Bamako, iva i Paris hamwe n’ingendo eshatu zidaciye ahandi mu cyumweru, ku wa Kabiri, ku wa Gatanu no ku Cyumweru ku bufatanye na Portugal EuroAtlantic Airways.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa