skol
fortebet

Amerika yafatiye ibyemezo u Rwanda, Uganda na Tanzaniya nyuma y’ikumirwa rya caguwa muri ibi bihugu

Yanditswe: Wednesday 21, Jun 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri, umuyobozi w’urwego rw’ubucuruzi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko hatangiwe inyigo yimbitse ku rwunguko rw’ubucuruzi ruva ku Rwanda, Uganda na Tanzaniya. Ibi bikozwe nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitishimiye umwanzuro wafashwe n’ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC) wo guhagarika icuruzwa rya caguwa.
Uhagarariye urwego rw’ubucuruzi rwa US yavuze ko iri suzuma rizaba igisubizo cy’ikibazo cyagaragajwe n’ishyirahamwe ryita ku bicuruzwa (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri, umuyobozi w’urwego rw’ubucuruzi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko hatangiwe inyigo yimbitse ku rwunguko rw’ubucuruzi ruva ku Rwanda, Uganda na Tanzaniya. Ibi bikozwe nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitishimiye umwanzuro wafashwe n’ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC) wo guhagarika icuruzwa rya caguwa.

Uhagarariye urwego rw’ubucuruzi rwa US yavuze ko iri suzuma rizaba igisubizo cy’ikibazo cyagaragajwe n’ishyirahamwe ryita ku bicuruzwa byakoreshejweho (Secondary Materials and Textiles Association-SMART) gishingiye ku kutishimira umwanzuro wo gukumira caguwa. Iri shyirahamwe rivuga ko uyu mwanzuro uzabangamira inganda za Amerika zikora caguwa.

Ikindi, ngo uyu mwanzuro unyuranye n’amategeko y’ikigo nya-Afurika gitsura izamuka ry’ubukungu (AGOA-African Growth Opportunity Act)

Ibi bigo ngo bigiye gukurikirana u Rwanda, Uganda na Tanzaniya bireba niba umwanzuro ibi bihugu byafashe wujuje ibisabwa na AGOA.

Ibi bije nyuma y’umwanzuro w’ibihugu 6 bigize EAC, ni ukuvuga Kenya, Uganda, Rwanda, Burundi, Tanzaniya na Sudani y’Epfo, wo kuzaba nta bucuruzi bwa caguwa bukirangwa muri ibi bihugu mu mwaka wa 2019. Caguwa ivugwa ni inkweto n’imyenda bicuruzwa byarambaweho. Uyu mwanzuro ngo ugamije kuzamura ikoreshwa ry’ibikorerwa imbere muri ibi bihugu_Made in “Xcountry” Products.

Politiki y’ikumirwa rya caguwa muri EAC igamije kugabanya ibyinjira mu gihugu biturutse hanze mu rwego rwo guteza imbere ibikorerwa iwacu.

Gusa, US ntitangaza impamvu ku ikubitiro ibihugu bitatu aribyo byafatiwe icyemezo cyo gusuzumwa.

Ishyirahamwe rya AGOA rifasha ibihugu biri munsi y’ubutayu bwa Sahara koroherezwa gukora ubucuruzi bwambuka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Africanews ivuga ko US AGOA yinjije (import) ibicuruzwa bivuye mu Rwanda, Uganda na Tanzaniya bifite agaciro ka miliyoni 43 z’Amadorali ya Amerika, aho ni muri 2016 naho muri 2015 hinjiye ibintu by’agaciro k’amadorali ya Amerika angana na miliyoni 33.

US AGOA kandi yohereje (export) mu Rwanda, Uganda na Tanzaniya ibicuruzwa by’agaciro k’amadolari ya Amerika miliyoni 281 mu mwaka wa 2016 na miliyoni 257 muri 2015.

Ibitekerezo

  • abategetsi se bazi ibyo badukoze ko bareba inyungu zinganda zabo gusa batwambika ibinu kungufu

    Erega Batugize Ingwate Waguraga Agakoboyi Ka3000 Ukakambara Imyaka Ibiri Muzarebe Biriyabikweto Bakora Bitamaranamezi 3 Kandi Zikagura 5000 Mugihe Agakweto Ka3000 Kacaguwa Kamara Umwaka Insinangufi Tucyacibwaho Amakomatu Ariko Imana Irahari

    Nagiye mu isoko mbura urukweto ruzima pirates gusaaaaaa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa