Banki y’Isi yafatiye ibihano bikakaye Uganda idaha agaciro abatinganyi
Yanditswe: Wednesday 09, Aug 2023
Nyuma y’aho igihugu cya Uganda gitoye itegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina ,Banki y’Isi yatangaje ko yahagaritse inkunga yakigeneraga.
Mu itagazo iyi Banki yashyize ahagaragara kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Kanama 2023,yagize ati: “Itegeko rya Uganda rihana abaryamana bahuje ibitsina rinyuranya n’indangagaciro za Banki y’Isi. Twizera ko icyerekezo cyacu cyo kurandura ubukene ku mubumbe utuwe cyagerwaho gusa mu gihe nta n’umwe uhejwe. Iri tegeko rica integ uyu muhate. Kudaheza no kutavangura ni umutima w’ibikorwa byacu ku Isi.”
Nyuma yo gutanga ibi bisobanuro, Banki y’Isi yagize iti: “Nta yindi nkunga y’amafaranga kuri Uganda izamurikirwa inama nshingwabikorwa yacu kugeza ubwo umusaruro w’ingamba nshya z’inyongera uzageragerezwa.”
Iri tegeko riteganya ibihano birimo kwicwa, Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yarishyizeho umukono muri Gicurasi 2023, atangaza kandi ko yiteguye intambara n’amahanga azashyira igitutu ku gihugu cye.
Ibitekerezo
Abayobora isi y’umwijima ngiyo imikorere yabo barifuza kurwanya Imana kumugaragaro. uyu musaza yishyire mu biganza by’Imana kuko kumvira Imana biruta kumvira abantu.