skol
fortebet

DR Congo: Kinshasa, Abanyeshuri basabwe kujya kwiga n’amaguru kubera ibura rya lisansi

Yanditswe: Thursday 08, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abanyeshuri bakora urugendo rurerure babya ku ishuri mu mugi wa Kinshasa nk’umurwa mukuru wa DRC,basabwe kugenda n’amaguru kubera lisansi yabaye ingora bahizi.

Sponsored Ad

Abanyeshuri bakora urugendo rurerure babya ku ishuri mu mugi wa Kinshasa nk’umurwa mukuru wa DRC,basabwe kugenda n’amaguru kubera lisansi yabaye ingora bahizi.

Byatumye ibigo byinshi byo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bihindura gahunda y’imyigire kuko abanyeshuri bari kugera ku mashuri bakererewe ndetse bakagaragaza n’umunaniro batewe n’urugendo barimo gukora.

Kugeza ubu ikibazo cya lisansi yabuze mu murwa mu kuru wa Kinshasa gikomeje kuba ingora bahizi kuko kugeza ubu nta gisubizo cy’uko iza kuboneka kigaragara.

Uku bimeze byatumye abaturage b’igihugu bashyira igitutu kuri leta bayisaba gukemura ikibazo byihuse ngo kidakoma mu nkokora itangira ry’amashuri ryitezweho umusaruro uruta uw’umwaka wabanje waranzwe n’imvururu mu burezi.

Bamwe mu banyeshuri baganiriye n’itangazamakuru I Kinshasa, bavuze ko ababyeyi babo babuze uko babageza ku mashuri kubera kubura lisansi. Byatumye babasunikira umupira,nabo babonye ko ntako byakemuka biyemeza kugenda n’amaguru.

Ikibazo cy’ibura rya lisansi cyahise gikurikirwa byihuse no guhanika ibiciro,aho urugendo ku modoka za rusange rwahise rwikuba kabiri ndi nazo kuzibona n’ingorabahizi.

Abari kubasha gufasha abaturage mu ngendo n’ababashije kubika lisansi yisumbuyeho kuyo basanzwe bakoresha.kandi birasa n’aho nabo nibashirirwa barasubira ku kugendesha amaguru byuzuye,ubuzima buheruka mu mugi wa Congo mu binyacumi by’imyaka ishize.

Avuga kuri iki kibazo,Minisitiri ushinzwe ingufu muri Congo yavuze ko cyatewe n’ibigega byakamye kuko bayikoreshaga batongeramo indi.gusa ngo barimo gukoresha ibishoboka byose ngo bakemure ikibazo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa