skol
fortebet

Etiyopiya, Sudani na Misiri byananiwe kumvikana ku rugomero rw’amazi ya Nil

Yanditswe: Tuesday 26, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ibiganiro by’iminsi itatu hagati ya Etiyopiya, Sudani na Misiri ku byerekeye urugomero rukomeye rw’amazi ku ruzi Nil, byarangiye kumvikana uburyo bwi mikoranira bidakunze

Sponsored Ad

Ni ibiganiro byari byabereye mu murwa mukuru wa Addis Abeba muri Etiopiya mu mpera z’icyumweru gishize.

Seleshi Bekele, wari uyoboye bagenzi be ku ruhande rwa Reta ya Etiyopiya, yatangaje ko igihugu cye n’ibihugu bya Sudani na Misiri byasangiye ibitekerezo ku bibazo bikomeye bishingiye ku Ruzi rwa Nile.

Yavuze ko ibyo bihugu byemeye gukomeza umujyo w’ibiganiro. Minisiteri ushinzwe amazi mu gihugu cya Misiri, yashinje Etiyopiya kwigira kidobya mu biganiro bahuriyeho uko ari batatu. Nyamara aya masezerano ku ruzi rwa Nili ari kubangamirwa ngo afitiye bose inyungu.

Ibiganiro ku ruzi Nil bimaze imyaka itari mike biba hagati ya Etiyopiya, Sudani na Misiri. Byongeye gukomeza mu kwezi kwa munani uyu mwaka, inyuma y’uko bimaze igihe kitari gito byarahagaze.

Etiyopiya na Misiri bafite ikizere ko amasezerano azashobora kugera ku kuyasinya mu kwezi kwa cumi na kumwe uyu mwaka.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Minisiteri w’intebe muri Etiyopiya, Abiy Ahmed, yatangaje ko incuro ya nyuma yo kuzuza amazi mu rugomero ku ruzi Nil yarangiye.

Uno musi ku wa mbere Minisiteri w’ububanyi n’amahanga wa Etiyopiya, yatangaje ko impungenge za Misiri na Sudani zumvikana.avuga ko inyungu z’igihugu cye ku ruzi Nil zigomba kurindwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa