skol
fortebet

Google yakuyeho amwe mu makuru agaragaza uburyo ingendo z’indege zangiza ikirere

Yanditswe: Thursday 25, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ingendo z’indege ubu zirerekana ko zifite ingaruka nkeya cyane ku bidukikije kurusha uko byabonekaga mbere.

Sponsored Ad

Ingendo z’indege ubu zirerekana ko zifite ingaruka nkeya cyane ku bidukikije kurusha uko byabonekaga mbere.

Ibyo ni ukubera ko ishakiro rya google kuri murandasi (internet) rinini ku isi hari uburyo bw’ingenzi ryavanye ku rubuga rwaryo bwo kubara carbon indege isuka mu kirere.

Byatahuwe na BBC yanditse ko uburyo Google ibara ingaruka z’urugendo rw’indege ku kirerere bwahindutse.

Dr Doug Parr, umuhanga muri siyansi mu kigo Greenpeace yavuze ko Google iri guhanagura ku mbuga zayo igice kinini cyane cy’ingaruka ingendo z’indege zigira ku kirere.”

Mu gihe Google ari yo ibika amakuru ya buri mashakiro yo kuri murandasi icyenda ku 10, ibi bishobora kugira ingaruka nini ku makuru abantu babona ku ngaruka z’ingendo z’indege.

Google ivuga ko yahinduye ibi nyuma yo kubyumvikanaho “n’abafatanyabikorwa” bayo mu by’indege.

Iki cyemezo kigira ingaruka mu kubara imyuka ya carbon biri mu ishakiro ry’iyi kompanyi rizwi nka “Google Flights”.

Niba warigeze ushakira urugendo rw’indege kuri Google, ushobora kuba warabonye Google Flights.

Igaragara hejuru y’ibisubizo usabye ishakiro ikagufasha kureba kuri web ingendo z’indege n’ibiciro.

Iguha kandi n’uburyo bwo kubara imyuka ihumanya ikirere urugendo ugiye gukora rusohora.

Google ivuga ko ubu buryo bwakozwe “bugufasha gukora amahitamo meza kurusha mu ngendo”.

Ariko muri Nyakanga(7), Google yahisemo gukuraho izindi ngaruka zose z’urugendo rw’indege ku gushyuha kw’isi Google Flights yerekana uretse CO2.

Bamwe mu nzobere bavuga ko kubara ibi kwa Google ubu byerekana hejuru gato ya 1/2 cy’ingaruka nyakuri z’urugendo rw’indege ku kirere.

Ingendo z’indege zangiza ikirere mu buryo bwinshi bwiyongera kuri CO2 iva mu gutwika ibitoro by’indege.

Uburyo bundi burimo gukora igicu gito kirekire hejuru mu kirere (atmosphere) – kizwi nka contrails – gikumira ubushyuhe burekuwe n’isi, bikaganisha ku gushyuha kurushaho k’umubumbe wacu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa