Kigali

Guhera tariki 1 Mutarama WhatsApp ntizongera gukora muri Smartphone zimwe na zimwe

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 28 December 2017 Yasuwe: 2184


Kampani ya ‘WhatsApp’ yatangaje ko guhera tariki 1 Mutarama iyi application hari ubwoko bwa Smartphone itazongera gukoramo.

Nk’ uko Whatsapp yabitangarije kuri blog yayo ngo abantu batunze BlackBerry OS na BlackBerry 10 na telephone zifite Window 8.0 gukoresha application ya WhatsApp bizarangirana na tariki 31 Ukuboza 2017. Ibi kandi ngo bizaba no bantu batunze Nokia 40.

WhatsApp yagize iti “Niba urimo gukoresha ubu bwoko bwa telephone urasabwa guhindura ukajya kuri Android, iPhone na Windows Phone nshya. Kuri twebwe ni umwanzuro utoroshye ariko tugomba guha abakiriya bacu uburyo bwiza bwo guhura n’ inshuti, imiryango ndetse n’ abakunzi bakoresheje murandasi na Whatsapp”

Kampani ya WhatssApp yavuze ko ubwo yatangiraga mu myaka irindwi ishize abakiliya bayo 70% bakoreshaga telephone zikoresha systeme ya Black Berry na Nokia, ngo magingo aya siko bikimeze niyo mpamvu basanze bagomba kongera ingufu mu bwoko bwa telephone bukoreshwa cyane muri iki gihe.

Muri Nzeli uyu mwaka Kampani ya WhatsApp yatangaje ko ku munsi abantu miliyoni 9 bakoresha WhatsApp.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abahanga muri siyansi bamuritse imineke yavuye ku nsina ’zidakenera...

Impuguke zivuga ko imineke ari zo mbuto ziribwa cyane kurusha izindi ku...
14 December 2018 Yasuwe: 3237 0

Shokola nyinshi cyane yafunze umuhanda mu Budage

Abategetsi bo mu nzego z’ibanze mu Budage bavuga ko "shokola ipima toni"...
13 December 2018 Yasuwe: 2325 0

Mozambique yatahuye abakozi ba Leta ibihumbi 30 bahembwaga badakora

Leta ya Mozambique itangaza ko yatahuye abakozi ba baringa barenga ibihumbi...
12 December 2018 Yasuwe: 405 0

Depite Bobi Wine yagaragaje ko Perezida Museveni kuri ruswa atari...

Robert Kyagulanyi, umudepite w’ umuhanzi muri Uganda yavuze ko Perezida...
11 December 2018 Yasuwe: 1196 0

Ubufaransa bwisubiyeho ku cyemezo cyo kuzamura imisoro cyateje...

Minisitiri w’Intebe w’Ubufaransa, Edouard Philippe, amaze guhagarika mu gihe...
4 December 2018 Yasuwe: 629 0

Uganda yarekuye imodoka ebyiri z’ u Rwanda yafashe kuva mu mezi 3...

Ikigo cya Uganda gishinzwe imisoro n’ amahoro cyarekuye imodoka ebyiri z’ u...
23 November 2018 Yasuwe: 1369 0