skol
fortebet

Guvernoma ya Ethiopia yongeye kubura ingingo y’iyubakwa ry’urugomero kuri Nile

Yanditswe: Saturday 24, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umushinga w’urugomero ku ruzi rwa Nile wongeye kuburwa nyuma y’uko Igihugu cya Ethiopia kiwushyizemo imbaraga.

Sponsored Ad

Guvernoma ya Ethiopia yazamuye ingingo yo kubaka urugomero ku ruzi rwa Nile, yakunze guteza impaka hagati ya Ethiopia, Misiri na Sudani

Minisitiri w’intebe wa Ethiopia yatangaje ko muri uyu mushinga hazakenerwa nibura miliyali 4 na miliyoni 200 z,amadolali kugirango bigerweho.

Yabitangarije mu biganiro byabaye kuri uyu wa Kane i Addis Ababa, aho yashimangiye ko ayo madolali aramutse abonetse umushinga wajya mu bikorwa.

Ni inama yari ibaye ku nshuro ya kane n’ubundi ariko bikavugwa ko ntacyo iri butange kuri uru ruzi rwa Nile nyuma y’uko kuva muri 2011 uyu mushinga watangizwaga wagiye udindira.

Ikindi n’uko ibihugu birimo Misiri na Sudani bihuriye kuri uru rugomero ntagihe bitabwiye Ethiopia kureka kurwubaka, bitewe n’ingaruka ngo babona byagira kuri ibi bihugu.

Mu bindi bihugu byo mu gice cy’amajyepfo ya Nile birebwa n’uyu mushinga nka Uganda, RDC, Sudani y’Epfo na Tanzania, byo byari byohereje abaminisitri bo kuganira kuri iyo ngingo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa