skol
fortebet

Hagiye gushyirwaho itegeko ryishyuza abanze kwishyura buruse bahawe na Leta

Yanditswe: Wednesday 06, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Banki Itsura Amajyambere mu Rwanda (BRD) , yatangaje ko hari itegeko riri hafi gusohoka rikubiyemo ibirebana no kwishyuza ku ngufu abarihiwe na leta badafite ubushake bwo kwishyura inguzanyo bahawe na leta.

Sponsored Ad

Mu gihe hari bamwe mu bahawe inguzanyo yo kwiga bamaze kurangiza kuyishyura, haracyari abagitegereje guhabwa impapuro zabugenewe ngo batangire kwishyura kuko bazi neza ko bifasha abandi bakeneye kwiga.

Twahirwa Eric umwe mu barihiwe na leta muri Kaminuza, avuga ko kuva mwaka wa 2014 ubwo yabonaga akazi yahise atangira kwishyura inguzanyo izwi nka bourse yahawe.

Avuga ko azi neza ko kwishyura iyi nguzanyo bifitiye akamaro benshi bakenera kurihirwa na leta, bityo agasanga nta warihiwe ukwiye kwirengagiza igikorwa cyo kwishyura ideni yahawe.

Ku rundi ruhande uwitwa Rugaruza Jean Claude nawe wize ku nguzanyo ya leta, avuga ko yari yaratangiye kwishyura ariko aho ahinduriye aho yakoreraga ntiyongeye gukatwa amafaranga y’ideni rye, bitewe n’uko abakozi ba BRD babishinzwe batigeze bazana impapuro zabugenewe ngo azuzuze bityo akomeze kwishyura.

Kuva mu myaka ya za 80 nibwo hatangijwe gahunda yo guha ideni abarihirwaga na leta biga muri Kaminuza bakazaryishyura ari uko barangije kwiga, bakishyura 8% by’amafaranga binjiza.

Gusa BRD ikurikirana ibirebana n’iyishyurwa ry’izi nguzanyo ntigaragaza umubare w’amafaranga amaze kwishyurwa n’abarebwa no kwishyurwa.
Rurangwa Wilson ushinzwe uburezi muri BRD asobanura ko muri gahunda yiswe Minuza yamaze gushyirwaho, iteganya ko abarebwa no kwishyura inguzanyo bahawe bazamenyekana hifashishijwe ikoranabuhanga no gusangira amakuru n’inzego zinyuranye.

Yagize ati "Twahuje ikoranabuhanga rikoreshwa kuri IPPS ya Mifotra na RRA kuko umuntu wese ufite umutungo cyangwa usora twamubona muri RRA. Tuzinjira mu kigo runaka mbone list y’abakozi na ID zabo noneho ndebe ngo uyu muntu nitwe twamwishyuriye? Ese umushahara we ni angahe? kuko muri RRA turabibona, ese agomba kwishyura angahe? ubundi duhite dukora imibare twoherereze lisite ikigo tubabwire tuti dore abakozi banyu n’amafaranga bagomba kwishyura."

BRD kandi isobanura ko ingingo zikubiye mu itegeko rishya rigena ibirebana no kwishyura inguzanyo ihabwa abagiye kwiga muri Kaminuza, hateganijwe ko hazazamo ibihano ku wanze kwishyura nyamara afite icyo yinjiza

Inkuru ya RBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa