skol
fortebet

HRW yitambitse umushinga rutura wo gucukura Peteroli yabonetse muri Uganda

Yanditswe: Monday 10, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu (HRW) wasabye guhagarika umushinga ukomeye wa peteroli wo muri Afurika y’Iburasirazuba uyobowe n’igihangange cy’Abafaransa, TotalEnergies, uburira ingaruka mbi zawo ku bidukikije ndetse n’abaturage .

Sponsored Ad

Umwaka ushize, TotalEnergies na sosiyete yo mu Bushinwa, China National Offshore Oil Corporation, bashyize umukono ku masezerano y’amadolari miliyari 10 yo gutunganya amariba ya peteroli ya Uganda no kubaka umuyoboro wa kilometero 1,445 uzajya ugeza iyo peteroli ku nyanja ku cyambu cya Tanga cyo muri Tanzaniya.

Uyu mushinga wo kubaka umuyoboro uzwi nka The East Africa Crude Oil Pipeline (EACOP)wamaganwe cyane n’abaharanira uburenganzira n’imiryango irengera ibidukikije, uri mu rubanza mu Bufaransa kandi uranengwa mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Burayi.

TotalEnergies ivuga ko abimuwe n’uyu mushinga bahawe ingurane ikwiye ku butaka bwabo, mu gihe hafashwe ingamba zo kurengera ibidukikije nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ikomeza ivuga.

Muri raporo yasohotse kuri uyu wa Mbere ariko, Human Rights Watch ivuga ko uyu mushinga munini uzangiza ku buryo budasubirwaho urusobe rw’ibinyabuzima , ikavuga ko bamwe mu bantu 100.000 biteganijwe ko bazimurwa n’uyu mushinga bafashwe nabi.

Abashakashatsi b’imiryango itegamiye kuri Leta babajije abantu barenga 90 muri Werurwe na Mata uyu mwaka, harimo n’imiryango 75 yimuwe, benshi muri bo bavuga ko babonye indishyi zitinze cyangwa zidahagije.

Abandi babwiye HRW ko bahatiwe kugurisha amasambu yabo.

Nk’uko byatangajwe na Felix Horne, umushakashatsi mukuru mu bijyanye n’ibidukikije muri HRW, ati: "EACOP yabaye ikiza ku bihumbi mirongo babuze ubutaka bwahaga imiryango yabo ibyo kurya ndetse n’amafaranga yo kohereza abana babo ku ishuri, kandi bahabwa indishyi nke cyane na TotalEnergies".

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yiyemeje gukomeza uyu mushinga nubwo Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi ikomeje gusaba ko wahagarikwa. Ku ruhande rwe, Museveni yashimye uyu mushinga afata nk’iterambere rikomeye ku bukungu bw’igihugu nk’icye kidakora ku nyanja kandi gifite abaturage benshi baba mu bukene.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa