skol
fortebet

Ibihugu bihuriye muri COMESA birikwiga uburyo byahuza uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga

Yanditswe: Wednesday 13, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu minsi iri imbere, abaturage bo mu bihugu bihuriye ku isoko rusange ry’ibihugu byo mu Burasirazuba n’Amajyepfo ya Afurika COMESA bashobora kuzajya bakoresha uruhushya rumwe rwo gutwara ibinyabiziga aho bari hose muri ibyo bihugu.

Sponsored Ad

Ibi ni ibikubiye mu mishinga ya COMESA igamije kurushaho kuzamura ubuhahirane hagati y’ibihugu.

Kongera ibikorwa remezo nk’imihanda no gukwirakwiza amashyanyarazi, koroshya itumanaho, gushyiraho umupaka umwe uhuriweho n’ibijyanye n’ubwishingizi bukoreshwa hose, ni bimwe mu byagize uruhare mu kongera ubuhahirane hagati y’ibihugu bigize COMESA.

Gusa ngo haracyari imbogamizi cyane cyane mu guhuza amategeko.

Ubucuruzi hagati y’ibihugu bigize COMESA usanga bukiri hasi, ugereranyije n’uburyo icuruzanya n’ibindi bice by’isi.

Imibare yo muri 2021 igaragza ko ku mwanya wa mbere COMESA icuruzanya n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, aho agaciro k’ibicuruzwa mu madorali ari miliyari 52.

Ku mwanya wa kabiri haza u Bushinwa aho ubucuruzi bufite agaciro ka miliyari 20, mu gihe COMESA iza ku mwanya wa gatatu ku gaciro ka miliyari 13 z’amadorali.

Mu rwego rwo kurushaho koroshya urujya n’uruza bityo n’ubucuruzi bukiyongera, kuri ubu harimo gusuzumwa umushinga uzafasha abaturage b’ibihugu 21 bigize COMESA gukoresha uruhushya rumwe rwo gutwara ibinyabiziga, ibintu bishobora no kuzagera ku rwego rwa Afurika yose.

Kuri uyu wa Kane biteganyijwe ko abaminisitiri bafite ibikorwa remezo mu nshingano mu bihugu bigize COMESA bazaterana barebera hamwe aho imishinga igeze, n’ibyashyirwamo imbaraga kugira ngo ubuhahirane burusheho kuzamuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa